Lt.Colonel Butera Didier wahoze ari umukinnyi wa Mukura Victor Sport,ubu kaba yari Umujyanama mu bya gisilikare muri CNRD/FLN yishwe n’ingabo za FARDC zimutsinze mu birindiro bye byari ahitwa iMwenga
Amakuru ava muri Sheferi ya Birara,muri Zone ya Mwenga mu masaa munane z’ijoro hunvikanye urusaku rw’amasasu mu ishyamba risanzwe ryihishemo abarwanyi ba FLN bari ku iposita yari ikuriwe na Lt.Col Butera Didier,wari usanzwe ari Umujyanama wa Gen Habimana Hamada.
Umwe mu baturage batuye muri ako gace,yavuganye n’imboni yacu iri muri ako gace avuga ko:bunvise ayo masasu yavuze ko habaye kurasana kuva saa munane z’ijoro kugeza mu gitondo cyo kuwa gatanu talikiya 08 Mutarama 2021,kiuva ayo masaha nibwo ingabo za FARDC n’abakozi b’urwego rw’ubutasi rwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo,batangiye gusaka mubihuru byo mu gashyamba kari hafi aho bahasanga Umurambo wa Nyakwigendera ndetse n’abasore babiri bari bamurinze.
Umuvugizi wa Operasiyo Zokola I Kapiteni Dieudonne Kasereka yemeje ayo makuru mu kiganiro yahaye Umunyamakuru wacu ukorera muri Uvila,yagize ati:ni koko habaye kurasana hagati y’ingabo zacu n’inyeshyamba z’abanyarwanda zo muri FDLR/FLN,kandi iki gikorwa cyatanze umusaruro twabashije gutsinsura umwanzi ndetse n’uwari ubayoboye Lt.Col Butera yahaguye,turagira inama abarwanyi b’uyu mutwe kwishikiriza ingabo za MONUSCO cyangwa iza FARDC tukabafasha gutaha iwabo,Uyu muvugizi kandi arashimira ubufatanye bw’ingabo n’abaturage kuko bikomeje gutanga umusaruro.
Ibi bibaye bije byiyongera ku ifatwa mpiri rya Col.Habiyaremye Jean uzwi ku mazina ya Irombe na Capt Rusine bombi ba FLN ,n’urupfu rwa Col.Fabien wari wungirije Gen.Jeva nawe uherutse kwicwa,ubu bari mu maboko ya FARDC,ku ruhande rw FLN ntawe urahakana aya makuru cyangwa ngo ayemeze.
Lt.Col Butera Didier ni muntu ki?
Amazina ye y’ukuri ni Butera Augustin yavutse mu mwaka wa 1976,avukira muri Komini Ngoma,Perefegitura ya Butare,ubu ni mu Karere ka Huye ahitwa mu Matyazo,mbere ya 1994 yari umukinnyi mw’ikipe ya Mukura V Sport,yinjiye mu mutwe wa ALIR mu mwaka wa 1998 ahitwa iNsele muri Zayire,akaba yarakoze amahugurwa ya gisilikare muri Zambiya avayo mu mwaka wa 1999,aho yakuye ipeti rya Liyetena,nyuma yoherezwa ahitwa Mutotomoya iPuweto aho ALIR yaje guhinduka FDLR yarwanaga k’uruhande rwa Perezida Laurent Desire Kabila.
Butera Augustin yaje koherezwa muri Burigade yitwaga Dragoni muri 2000,ahamara umwaka nyuma ashingwa indi mirimo muri Burigade ya Horizon yari ikuriwe na Maj,Protais Mpiranya ubu ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi,ubwo CNRD Ubwiyunge yavukaga Butera Augustin yari mu gice cya FDLR Sud ,cyari gukuriwe na Gen.Hamada Habimana,ubu akaba yari amubereye Umujyanama mu bya gisilikare.
Hategekimana Claude