Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyeshuri 72 barangije amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy, avuga ko nta gushidikanya ubumenyi bahavanye buzabafasha gukemura ibibazo bashobora kuzahura na byo.
Yabigarutseho kuri uyu wa 15 Kamena 2019, mu muhango wo gusoza amasomo y’Icyiciro cy’Ayisumbuye ku cyicaro ry’iri shuri, i Nyarutarama, mu Mujyi wa Kigali.
Ni umuhango witabiriwe n’abana biga muri iri shuri, n’ababyeyi babo, baturuka mu Rwanda n’abandi baturutse mu bihugu birenga 60 byo hirya no hino ku Isi.
Mu butumwa yatanze, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba ari muri ibi birori bikomeye bya Green Hills Academy.
Yavuze ko uyu ari umwanya wo gushimira abana bahawe impamyabushobozi mu 2019, bahawe izina ry’”Ingenzi”, iyi ikaba ari intambwe ikomeye bateye mu rugendo rwabo aho bagiye kwinjira mu bundi buzima bushya.
Yavuze ko kubona aba banyeshuri bambaye imyambaro igaragaza ko basoje amasomo ari ibyishimo bikomeye, kandi ko kubona biteguye kwerekeza ku yindi ntambwe y’ubuzima bwabo, ibi byose bimutera ishema.
Yagize ati “Nzi ko igihugu cyacu n’Isi muri rusange bigiye kubona abagabo n’abagore bakiri bato kandi bafite ubushobozi bwo guhindura byinshi no gufata ibyemezo, tutibagiwe kandi ko ubu mugiye mu yindi Si nshya, ahantu rimwe na rimwe hashobora guhindura imitekerereze mufite.”
Madamu Jeannette Kagame yababwiye ko bagomba kwiga kurema inshuti nshya no kumenya uko bakwiriye kwifata mu nzira nshya bagiye gutangira.
Ati “Nizeye ubumenyi mufite muvanye hano muri Green Hills Academy, ubu bumenyi bwongererwa imbaraga n’intego z’iri shuri arizo gukomeza gukora neza, ibi byose bikaba byabaremyemo imbuto zibafasha gushaka uko mugendana n’aha hanze.”
Yavuze ko imbaraga n’ubushake bakoresheje bari mu ishuri, bizabafasha nta gushidikanya mu guhangana n’ibibazo bazahura nabyo.
Yababwiye kandi ko ubwitonzi no gukora neza bagaragaje by’umwihariko mu mikino, uburyo bagiye batahukana ibikombe, ari uburyo bagomba gukomeza gukoresha mu gihe bagiye mu rundi rugendo rushya.
Madamu Jeannette Kagame yabwiye aba banyeshuri ko ubumuntu no kutikunda byatumye imishinga bari bafite igera ku ibikorwa by’indashikirwa birimo gufasha no guteza imbere abandi, ibi bikazabafasha no kumenya ko abandi bantu babari iruhande bameze kimwe nkabo, kandi ko bagomba kuzumva ko bagomba kubaho mu buzima bumwe nkabo babana.
Yagize ati “Ibi bigomba kubakuriramo, mukumva ko mugomba kumenya igitera ibibazo mu baturanyi banyu, ibi bikabafasha gushaka no kugera ku nzira nyayo itanga igisubizo kirambye.”
Yavuze ko afite icyizere ko mu gihe kizaza, aba banyeshuri bazakoresha ibyo bize kandi bagezeho bagafasha ababyeyi babo, abarimu, abaturanyi babo n’ibihugu bakomokamo, nk’uko na bakuru babo bize muri Green Hills Academy babikoze.
Yashimiye ababyeyi bazanye abana kwiga muri Green Hills Academy, abayobozi n’abakozi b’iki kigo, ku mbaraga n’ubushake badahwema kugaragaza mu kurera.
Umuyobozi wa Green Hills Academy, Lisa Biasillo, yavuze ko abanyeshuri baharangije baturuka mu bihugu bitandukanye, bikaba ari iby’agaciro gakomeye ku mbaraga bakoresheje ngo babe basoje aya masomo cyane ko hari abari bamaze imyaka 16 bahiga.
Mu butumwa yahaye aba banyeshuri, Biasillo yababwiye gukoresha imbaraga mu buzima bagiyemo, abaha ingero z’abantu bakomeye barimo abahanzi nka Katy Perry na Jay-Z ko bagiye bahura n’ibibazo bikomeye, ariko kubera gukoresha imbaraga ubu ari abantu bafite izina rikomeye.
Yababwiye ko “Mugomba gukoresha imbaraga mufite mugufata ibyemezo, kandi mukagira umuhate, kuko mutawufite ntacyo mwageraho ndetse mwigire ku bandi kandi mukomeze indangagaciro.”