Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yahishuye bimwe mu byamubayeho ubwo yari afungiye mu rugo rwe we n’umuryango we aho avugako yasuzuguwe bikomeye n’abasirikare kugeza ubwo batangiye kujya bakorakora umugore we, Barbara Itungo Kyagulanyi ku mabere.
Kuva tariki ya 14 Mutarama 2021 ubwo muri Uganda habaga amatora y’umukuru w’igihugu yegukanwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Bobi Wine bari bahanganye yari afungiwe iwe mu rugo.
Mu minsi ibiri ishize nibwo urukiko rwategetse ko abashinzwe umutekano bari baragose urugo rw’uyu munyapolitiki bahava.
Bobi Wine ubwo yabwiraga Reuters ibyamubayeho, yagize ati”Rwari urugendo rw’akato, iyicwarubozo, gukozwa isoni, bisa n’aho imbuga yacu yahindutse ikigo cya gisirikare.Abakozi bacu barahungabanyijwe, barakubitwa, bahura n’inzara. Ntabwo twari twemerewe kujya mu isambu yacu [gushaka ibyo kurya]. Gusa nanone, byatwibukije ko dushobora gutsinda ikibazo icyo aricyo cyose.”
Bobi Wine yavuze ko hari ubwo abasirikare ba Uganda bigeze gukora ku mabere y’umugore we, Barbara Itungo Kyagulanyi, ubwo yageragezaga kujya gushaka ibyo kurya mu isambu yabo.
Igisirikare cya Uganda gihakana ibi byose bitangazwa na Bobi Wine , aho bavuga ko nta musirikare wigeze agerageza guhohotera umugore we. Polisi ya Uganda yo iherutse gutangaza ko ibyo Bobi Wine avuga ko yicishijwe inzara ari ibinyoma, aho ngo buri munsi urugo rwe rwagemurirwaga ibyo kurya kuri Moto.
Kuva Ingabo za Uganda zaro zirinze urugo rwa Bobi Wine zahava, ngo mu kirere cyaho atuye hakomeje kuzenguruka kajugujugu za Gisirikare, aho igisirikarecya Uganda kivuga ko ziba ziri mu igenzura risanzwe rkorwa mu gihugu hose.