Raporo y’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku isi y’umwaka 2020 yashyize u Rwanda ku mwanya wa 4 muri Afurika mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Iyi Raporo ya Transparency International yashyize u Rwanda ku mwanya wa 49 ku Isi n’amanota 54 ku ijana. Ibihugu bya Afurika biri imbere ni ibirwa bya Seychelles biza ku mwanya wa mbere,Botswana ku mwanya wa 2 na Cap Vert ku mwanya wa 3.
Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, nka Uganda iri ku mwanya wa 142 n’amanota 27, Tanzania 94 n’amanota 38, u Burundi buri ku mwanya wa 165 n’amanota 19, Kenya ku mwanya 124 n’amanota 31 , Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku mwanya 170 n’amanota 18 naho Sudani y’Epfo yaguye miswi na Somalia ku mwanya wa nyuma.
New Zaeland niyo iyoboye uru rutonde rw’ibihugu birwanya ruswa, aho ikurikiwe na Denmark, Finland na Switzerland.
Raporo y’umwaka 2019 yasize u Rwanda ku mwanya wa 51 ku Isi n’amanota 53 naho iya 2018 yo yari yasize u Rwanda ku mwanya wa 48 ku Isi n’amanota 56.
Iyi Raporo ngarukamwaka ya Transparency International ikorwa n’impuguke z’uyu muryango aho habanza ubushakashatsi bukorerwa mu bihugu 180 uyu muryango ukoreramo.
Ildephonse Dusabe