Abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyabibuye, Akagari ka Gikombe mu murenge wa Nyakiriba, Akarere ka Rubavu baratabaza leta nyuma y’aho rwiyemezamirimo abasize mu manegeka ababwirako bazabarirwa umutungo wabo bakimurwa.
Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune.com bavuze ko rwiyemezamirimo uzwi ku izina rya Mucengezi yacukuye hafi y’amazu yabo umucanga ubwo bubakaga umuhanda, akababwirako bazabarirwa amafaranga y’imitungo yabo nyuma bakimurwa.
Hakizimana Cyprien yabwiye Rwandatribune ko babangamiwe n’uko uyu Rwiyemezamirimo yarangije imirimo ye akigendera, mu gihe amazu yabo yo yasigaye ahagaze ku manga.
Hakizimana akomeza ashimangira ko kubera imanga iri hafi y’ingo zabo, nta karimo bakwikorera kubera ko birirwa bacunze abana babo bato ngo hatagira uwagwa muri iyo manga iri hafi y’ingo zabo.
Yagize ati”uwitwa Emmanuel uzwi ku izina rya Mucengezi yaraje aradushuka atubwirako azatugurira hanyuma ntiyatugurira yimukira ahandi agenda adusize kumanga, ikibabaje nuko tubibwira abayobozi ntihagire icyo badufasha none dore ubuzima bwacu n’abana bacu burimukaga aho kujya gushaka akazi twiringwa ducunga abana bacu kugirango badahirima kuriyo manga”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Nyakiriba, Tuyishime Jean avuga ko abo baturage bakwiriye kwegera ibiro by’umurenge bagafashwa. Yagize ati” abo baturage niba bafite ikibazo mubabwire bagane ubuyobozi bw’Umurenge bubafashe”.
Muri uyu mudugudu wa Nyakibuye bivugwa ko hatangiye gucukurwa umucanga ubwo hubakwaga umuhanda Kigali-Musanze .
Jean Pierre Ndagijimana
inzego zose ziba zuzuye mu Karere kuki zitabona ikibazo nkiki ngiki? kuki bisaba kujya mw’itangazamakuru? kuki company nka HORIZON usanga iyo zikora umuhanda ziwufunga nta cyapa na kimwe kibigaragaza abategetsi bose bakabarebera nkaho bari hejuru yamategeko? ubwo ngo mutegereje ko HE PK avuga; kuki mutibwiriza ngo buri wese akore ikintu kinoze atiriwe akorera ijisho?
za njyanama z’imirenge n’utugari zimaze iki?