Gen.Omega ibye ishyamba si ryeru,yaba yatangiye kwikanga Coup d’etat mu buyobozi bwe,amarozi,kwikunda,kwikubira umutungo no kwigizayo abo batabyunva kimwe nibyo nyirabayazana w’ikibazo.
Amakuru akomeje gucicikana mu itangazamakuru ryo muri Repubulika iharanira demokarsi ya Congo yemeza ko mu birindiro bya Gen.Omega hamazemo icyoba cyinshi nyuma yaho yagize yibasira benshi mubo badahuje ibitekerezo akabicisha abandi bagahabwa amarozi y’intaraza,benshi mu ba Ofisiye bakuru bakaba barafashe icyemezo cyo kumwikiza n’ubwo Gen.Byiringiro yagiye akomeza kubihosha.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR bari muri Teritwari ya Nyiragongo baganiriye n’isoko y’amakuru ya Rwandatribune,bemeza ko Gen.Omega yabaye umugambanyi wa FOCA,ndetse kuba umuryango we wibera mu Rwanda abana be bakaba bafite amashuri meza,basanga uyu Muyobozi azasiga ashenye FOCA akitahira akajya kurya ayo yakoreye kuko amaze kugira amafaranga menshi.
Usibye amafaranga y’imisanzu ava hanze asanzwe anyuzwa kuri Gen.Gakwerere,havugwamo n’akayabo yahawe n’ishyaka rya RNC rya Kayumba Nyamwasa,ndetse nandi ahabwa ava mu misanzu yakwa abaturage b’abanyekongo,ibanga akaba arihuriyeho na Col.Ruhinda ukuriye umutwe udasanzwe wa CRAP.
Ese ni ikihe cyerekanako hashobora kuba Coup d’etat?
Umwe mu nshuti zikomeye za Majoro Bizabishaka ukuriye iperereza muri FDLR yabwiye isoko ya Rwandatribune iri ahitwa Rugali ko,FDLR ifite amakuru y’uko hari aba Jenerali n’abandi ba Ofisiye bakuru harimo nka Gen.Matovu,Gen.Manzi Mutunzi,Col Nyembo,Gen.Nzabanita Lucien uzwi nka Kalume,Col Gustave n’abandi ba Majoro,bapanze umugambi wo kwica Gen.Omega na Col Ruhinda.
Kuri ubu mu birindiro bya Gen.Omega hararinzwe bikomeye,kandi hatangiye kwimurwa(mutation)ku basilikare batandukanye,abasilikare bato bambuwe amatelefone,abarindaga ibirindiro bikuru bikubye gatatu,mu gihe bivugwa ko aba ba Jenerali nabo batangiye kwiyegereza imwe mu mitwe iri hafi ya FDLR,nka FPP,Mai Mai Nyatura na RUD URUNANA kugirango bazabatize amaboko.
Ku ruhande rwa Col Ruhinda we yagaritse impushya mu basilikare abandi abaka telephone,kandi nta mu FDLR utabarizwa muri inite ze wemerewe kwinjira mu gace agenzura,uhageze ahita araswa.
Kugeza ubu urwikekwe ni rwose muri uyu mutwe ntamuntu ukizera undi buri wese akekako mugenzi we yamuroga,ntawe ugisangira nundi,kugeza ubu abakurikiranira ibintu hafi basanga muri FDLR hashobora kuvuka indi mitwe yiyongera kuri RUD URUNANA,FPP ABAJYARUGAMBA na CNRD UBWIYUNGE yose yagiye ivuka kubera imikorere n’imiyoborere muri FDLR,mu gihe Gen.Byiringiro yirirwa avuga ngo Bikira Mariya yamweretse ko azabohora uRwanda,kandi uwo Byiringiro ariwe uboshwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Shamukiga Kambale Augustin