Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu butumwa yageneye abanyarwanda kuri uyu munsi w’intwari z’igihugu yibukije ko nta butwari bwaruta kwishyira mukaga kw’abakora mu nzego z’ubuzima bagamije kurengera ubuzima bw’abarwayi ba Covid-19.
Tariki ya 1 Gashyantare mu Rwanda ni umunsi ngarukamwaka wahariwe Intwari z’igihugu. Uw’uyu mwaka niwo wonyine uyu munsi utijihijwe abaturage bateraniye hamwe mu Midugudu yabo cyangwa ahandi hantu baba hateguwe n’ubuyobozi biturutse ku cyorezo Covid-19.
Mu butumwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageneye Abanyarwanda kuri uyu munsi yabibukije ko ari ibyagaciro guha icyubahiro intwari z’u Rwanda zarwitangiye zitizigamye kuri ubu rukaba rutekanye. Yanongeyeho ko muri iki gihe nanone u Rwanda n’isi muri rusange bihanganye n’icyorezo cya Covid-19 hari izindi ntwari zikora mu rwego rw’ubuzima n’izumutekano ziyemeje guhangana n’iki cyorezo umunsi ku munsi zirengagije ko zishobora kuhaburira ubuzima bwazo.
Yagize ati:”Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we”
Intwari z’u Rwanda zizihizwa kuri kuri uyu munsi zibarizwa mu byiciro bitatu: Imanzi ,Imena n’ Ingenzi.
Icyiciro cy’Imanzi kibarurwamo: Maj .Gen Fred Gisa Rwigema n’ingabo itazwi izina (abasirikare bose baguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda)
Icyiciro cy’Imena: Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha,Félicité Niyitegeka n’abanyeshuri b’Inyange.
Icyiciro cy’Ingenzi cyo intwari zirimo ntiziramenyekana ndetse Komisiyo ishinzwe intwari z’Igihugu n’Imidari y’ihimwe ivuga ko igikomeje ubushakashatsi ku bagomba gushyirwa muri iki cyiciro.
Ildephonse Dusabe