Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gashyantare 2021 nibwo Umunyanijeriya Ngozi Okonjo-Iweala yatorewe kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO).
Mu itangazo ryasohowe n’uyu muryango dukesha RFI rivuga ko inama rusange y’’umuryango yemeje Dr Ngozi Okonjo-Iweala usanzwe ari impuguke mu bukungu nk’umuyobozi mukuru wa WTO.
Ibintu byari byaratangiye gusa n’ibica amarenga ko Okonjo azegukana uyu mwanya nyuma yuko uwo bari bahanganye, Yoo Myung Hee unasaznwe ari Minisitiri w’Ubucuruzi wa Koreya y’Epfo yikuyemo ku mutota wa nyuma.
Madamu Ngozi Okonjo-Iweala, ufite imyaka 66 agiye kuyobora uyu muryango mu gihe ibhugu biwugize ubukungu bwabyo bwashegeshwe na Covid-19 yugarije isi muri rusange.
Madamu Okonjo kandi mubo yari ahanganye nabo harimo n’umunya- Kenya Amina Muhamed wasezerere mu ijonjora rya Kabiri.