Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu rwego rwo kugeza inkingo za COVID-19 mu bice bigoye kugerwamo n’imodoka hifashishijwe Kajugujugu z’igisirikare cy’u Rwanda mu kuhageza inkingo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo imidoka z’ibitaro by’uturere zaramukiye I Masoro mu mujyi wa Kigali ahari habitswe inkingo zageze mu Rwanda ku munsi wo kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 zizijyana hirya no hino mu Ntara z’igihugu.
RBA yatangaje ko Leta y’u Rwanda iri gukoresha ziriya kajugujugu mu rwego rwo kunganira imodoka z’ibitaro by’uturere kugira ngo inkingo zigere no mu bitaro biri ahantu hitaruye.
Ibigonderabuzima byo mu Karere ka Burera ni bimwe mu byagejejwemo inkingo za Covid-19 hifashishijwe Kajugujugu za RDF.
Leta y’u Rwanda irashaka ko inkingo zirara zigeze mu gihugu hose k’uburyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05, Werurwe, 2021 abaturage batangira gukingirwa COVID-19
.