Ruswa ingana n’ibihumbi 281 by’amadorari yari yaratanzwe na MRCD UBUMWE agahabwa Gen.Ndirakobuca,ubushabitsi mu mabuye y’agaciro inzego z’iperereza SNR zikorana na FLN biri mu byagoye bamwe mu nzego z’Umutekano z’uBurundi kuzibukira FLN.
Icyumweru cyari gisize hari ukurasana hagati y’ingabo z’uBurundi igice kimwe gihabwa amabwiriza n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’Uburundi Gen.Prime Niyongabo n’inyeshyamba za FLN zitewe ingabo mu bitugu n’udutsiko tw’abasilikare b’uBurundi n’imbonerakure bashigikiwe n’Umukuru w’iperereza ry’uBurundi Gen.Ntakarutimana Etienne bakunda kwita Stive.
Umwe mu baturage baganiriye n’isoko ya RPA iri muri Komini Mabayi yabaye nkaho isatira n’uruhande rw’uRwanda ariko basanga ingabo za RDF zibategereje aho abagera kuri 14 bahatakarije ubuzima n’ubwo uruhande rw’ingabo z’uRwanda rwirinze kugira icyo rubivugaho,inkuru ya RPA kandi ikomeza ivuga ko umusilikare wo ku ipeti rya Majoro wo mu ngabo z’uBurundi nawe yahaguye soma inkuru ijyanye nabyohttps://rwandatribune.com/kibira-burundi-imirwano-iraca-ibintu-mu-ishyamba-rya-kibira/
Ese ni impamvu ki bamwe mu bategetsi b’uBurundi badashaka kureka gushigikira Inyeshyamba za FLN?
Mu bucukumbuzi bwakozwe na Rwandatribune,ndetse twifashisha n’ibinyamakuru nka SOS Medi Burundi,RPA na Radio Inzamba na bimwe mu byegeranyo bikubiye muri Raporo y’impuguke za Loni,nuko Perezida w’uBurundi Gen.Evariste Ndayishimiye yabwiye inzego z’umutekano ko adashaka gukomeza gushamirana n’uRwanda kubera inyeshyamba za FLN ndetse anategeka ko ako Karwi gasenywa kagasubira iyo kavuye.
Ariko Perezida Ndayishimiye ntamakuru yari afite ko ako karwi gakorana ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’imbaho biva mu ishyamba rya Hewa Bora muri Kivu y’amajyepfo,uyu mutwe ukaba ufitanye ubucuruzi bukomeye na Gen.Ndirakobuca Gervais uzwi nka Ndakugarika akaba ari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu,Marishali Alain Giome Bunyoni Ministiri w’intebe akava afite ijambo rikomeye mu gisivili ndetse n’igisilikare ,ku ruhande rwa gisilikare ariko Gen.Prime Niyongabo akaba we ari kuruhande rwa Perezida wa Repubulika wunva ko izi nyeshyamba zigomba kwirukanwa.
Tugarutse ku mikoranire kandi n’uko benshi mu barwanyi ba FLN baza baturutse mu bice bya Haut plato bagahinguka ahitwa Sange,iyo bamaze kwambuka uruzi rwa rusizi bahinguka ahitwa Cibitoki bapakirwa mu modoka za SNR,aba ofisiye bakirirwa muri Hotel iri Mabayi ya Gen.Ndirakobuca bakabona kwerekeza mu mashyamba ndetse biravugwa ko Gen.Jeva Antoine arindirwa umutekano na bamwe mu mbonerakure zaho iMabayi.
Kugongana rero guturuka kuba bamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano cyane iz’iperereza bakingira ikibaba izi nyeshyamba za CNRD/FLN,kubera ko hari amasezerano akomeye Gen.Ntakarutimana Etienne na Gen Ndirakobuca bari bagiranye na MRDCD-UBUMWE yo gufasha FLN muri ayo maseserano aba bayobozui bahawe ibihumbi 281 by’amadorari,
urwego rwa gisilikare rutabizi ku buryo kuruka aya mafaranga byagoye aba ba Jenerali bombi,ibi bikaza bisanga ko uyu mutwe umaze kuzonga abaturage ba Komini Mabayi na Gafumbegeti aho babasahura bakabakoresha imirimo ya gahato ndetse no gushora abana babo mu mirwano dore ko benshi bagiye bafatirwa k’ubutaka bwa Congo harimo abarundi benshi.
N’ubwo bimeze bityo bamwe mu babanye na Gen.Prime Niyongabo bavuga ko ari umwe mu bayobozi b’igisilikare bubaha umukuru w’igihugu ku buryo atazorohera ziriya Nterahamwe gukorera k’ubutaka bw’uburundi ,dore ko na bamwe mu basilikare n’imbonerakure bashowe mu bikorwa byo gufatanya n’uyu mutwe bahasize ubuzima kandi,Abarundi muri rusange bakaba nta nyungu bafite muri ibi bikorwa.
Abakurikiranira hafi iby’umutekano w’Akarere basanga Leta y’uBurundi yagombye gushyira imbaraga mu mibanire yayo n’uRwanda kuko aba barwanyi ba FLN baje bavuye muri FDLR gahunda yabo ari ukumena amaraso cyane ay’abaturage b’inzirakarengane nkuko byagenze muri za Nyabimata,ikindi kandi uBurundi bwagombye kureba ibyo FDLR iri gukorera muri Pariki ya Virunga aho imaze iminsi yica abarinzi ba Pariki ya Virunga ndetse ikaryoherwa ikica na Ambasaderi w’Ubutaliyani Lucas wari mu bikorwa by’ubutabazi,Umunyarwandi ati:uhishira umwanzi akakumaraho urubyaro.
Shamukiga Kambale