Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021, mu karere ka Rutsiro hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku Nsanganyamatsiko igira iti: “Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu isi yugarijwe na COVID-19.”
Ku rwego rw’akarere, uyu munsi ukaba wizihirijwe mu murenge wa Boneza hari Umuyobozi w’akarere Ayinkamiye Emérence, Umuyobozi Mukuru muri Ministeri ifite urubyiruko mu nshingano n’inzego z’umutekano.
Mu bikorwa byaranze uyu munsi ni umuganda wo gukora ibikorwa bitandukanye no kuremera abatishoboye hatangwa amatungo magufi.By’umwihariko, binyuze mu mushinga Berwa Kinunu, abakobwa babyariye i wabo bakaba bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo y’ubudozi haniyongeraho imashini zidoda zatanzwe na Minisiteri ifite Urubyiruko mu nshingano yari ihagarariwe Solange Tetero.
Umuyobozi w’akarere Ayinkamiye Emérence yasabye abahawe imashini kuzifata neza zikabafasha kwiteza imbere kimwe n’abaremewe amatungu. Yabibukije kandi ko atari igihembo, ko ahubwo ari uburyo bwo gukomeza kubaha intangiriro abasaba kugira uruhare mu gukumira inda zitifuzwa.
Nkundiye Eric Bertrand