David Himbara ukwirakwiza Poropagande za RNC ya Kayumba Nyamwasa yababajwe bikomeye no kubona abayobozi b’imiryango ikomeye bahurirwa mu Rwanda bakanashimangira ubudasa bwarwo mu gushyira imbere gahunda ziteza imbere abaturage.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa OIF Louise Mushikiwabo yasuye u Rwanda ari kumwe na Charles Michel uyobora inteko rusange y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi banagirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
David Himbara yahise agaragaza ko yashenguwe n’uko umubano w’u Rwanda n’amahanga uhagaze binashimangirwa n’ubuhamya bw’ingeri zinyuranye z’abasura u Rwanda.
Abakurikiranira hafi uyu mugabo nta kindi arota uretse kuzaba umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, dore ko adatinya no kurota yabaye Minisitiri.Ubwe yarivugiye ati” “Bidatinze, nidufata u Rwanda, nzagaruka nje nk’umwe mu ba Minisitiri cyangwa nka Minisitiri w’intebe urinzwe n’intwaro”, Aya magambo ariko yayavuze atarata icyizere dore ko mu myaka isaga 11 amaze mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nta cyo yungutse uretse kwirirwa azerera imihana.
Abamukurikiranira hafi kandi bavuga ko uyumugabo abayeho ubuzima bwuje insinzwi, cyane ko ngo nta kintu na kimwe yijejwe na RNC ngo akibone,ndetse ngo no ku madorali y’imisanzu atajya amenya irengero ryayo.
Kuba bamwe mu bagize umutwe w’iterabwoba wa RNC bababazwa n’uko u Rwanda rusurwa n’amahanga bifite ishingiro cyane ko guteranya u Rwanda n’amahanga aribyo bashyira imbere, byose bakabikora bakwepana na Polisi Mpuzamahanga iba ibahiga bukware cyane ko mu bihugu baba batuyemo baba nta byangombwa bibemerera kuhatura bagira.