.
Tundu Antiphas Lissu uheruka gutsindwa amatora ya Perezida muri Tanzania nyuma agahunga, yavuze ko Perezida Magufuli arwariye mu Bitaro i Nairobi.
Inkuru yo kuba Perezida Magufuli arwaye Covid-19 iravugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga, kuko uyu mugabo yakunze kugaragaza ko iyi ndwara itabarizwa muri Tanzania ndetse avuga ko inking zayo zigomba kwitonderwa.
Tundu Antiphas Lissu kuri Twitter yanditse ati “Ni inkuru ibabaje ku muntu ushinzwe igihugu cyacu, kuba bivugwa ko we ubwe yanduye COVID-19 akajyanwa muri Kenya, biragaragaza ko amasengesho, kwiyuka ibyatsi, n’imiti gakondo itizewe yashishikarizaga abantu gukoresha itagize icyo imaze kuri Coronavirus!”
Uyu muyobozi Tundu Lissu yanenze cyane Perezida Magufuli, amucyurira uburangare yagize bugatuma hapfa abantu benshi bitari ngombwa n’ingaruka guhakana Covid-19 byagize ku gihugu.
Ati “Nta kindi byari bisobanuye uretse kujyanwa mu Bitaro muri Kenya. Kuri we kujya mu Bitaro i Nairobi ni ukugerageza gukiza ubuzima bwe, hanyuma ku bandi bari ahandi?”
Ku mbuga nkoranyambaga hari abadukiriye Tundu Antiphas Lissu bavuga ko yarengereye ashaka kuzura akaboze.
Ikinyamakuru The Nation cyo muri Kenya cyanditse ko hari Perezida wo muri Africa y’Iburasirazuba urwariye muri Kenya, gusa nticyatangaje amazina ye, ndetse nticyavuze niba arembye.
Bamwe inkuru y’uko yaba ari Magufuli isa n’iyabatangaje, abamukunda bamwifuriza gukira vuba.
Inkuru yo kurwara kwa Perezida Magufuli nta Kinyamakuru cyo muri Tanzania kirayivugaho, nta n’icyo ubuyobozi bwa kiriya gihugu buratangaza.
ubwanditsi