Kuri uyu wa 10 Werurwe 2021, mu karere ka Huye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kuri Stade ya Kaminuza, Inkende yasanzwe inagana mu kagozi hejuru ku gisenge cya Stade, yapfuye, bamwe bateye ubuse bavuga ko iyi nkende yiyahuye, gusa magingo aya, ntiharamenyekana icyishe iyo nyamaswa. Hari gukorwa Iperereza ku cyaba kishe iyi nkende inagana.
Ku mbuga nkoranyambaga, mu bitekerezo bya bamwe; uwitwa Rwamucyo kuri twitter yagize ati: ‘’Amakuru mpawe…Inkende imanitse hejuru (Biravugwa ko yiyahuye).’’
Uwitwa Aissa Cyiza ati:’’…Nanjye niko mbibona, ndumva bayimanitse kuko nubwo yagira ‘Depression’ yakwigunga cg ikitandukanya n’izindi mais ntiyakwimanika.’’
Télesphore Ngoga, umusesenguzi muri ‘Conservation’, akaba Mwalimu, Nature Conservationest, Agronomist,.. yagize ati:’’Abayobozi babishinzwe muri RDB barimo kurebera hamwe n’ubuyobozi bwa UR-Huye icyakorwa byihuse.’’
Bimwe mu bikekwa, n’abageze aho inagana, ni uko iyi nyamaswa yaba yanizwe n’umugozi, waba wari uri kuri iyo nyubako ya Stade, cyangwa uwo yagendanaga, wayifashe, maze k’ubwimpanuka, ukaza gufatirwa ku gisenge cya Stade, inkende ikananirwa kuhikura, umugozi ukayiniga.
Inzobere mu by’ibinyabuzima, Dr. Ange Imanishimwe akaba n’umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta ugamije kubungabunga no kwita rusoberw’ibinyabuzima’biodiversity conservation organization’(BIOCOOR) yagize ati: “…Ubutabazi ku nyamaswa n’ibimera biri mu kaga, ni ngombwa cyane kandi bikwiye kuba inshingano ya buri kiremwamuntu. Twizere ko iri bushyingurwe mu buryo bwubahirije amategeko Mpuzamahanga yo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, ati ubu ni ubutumwa bwa BIOCCOR.’’
Inkende ziba mu mujyi wa Huye, inyinshi zitaha mu ishyamba rya ‘Arboretum’ ryahoze rizwi nk’irya Kaminuza.Zikunda kugaragara ku bwinshi ku mihanda n’inyubako zo muri uyu mujyi.