Ku wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021, mu Murenge wa Nyamirama w’Akarere ka Kayonza havutse ihene idasanzwe ifite imitwe ibiri n’amaso ane bitangaza ababibonye.
Nyir’iyi hene yavutse, Mukakigeri Costasie,na we avuga ko yatunguwe n’imiterere yayo.
Yagize ati: “Nanjye byarantunguye nabonye ivukana imitwe ibiri n’amaso ane n’iminwa ibiri gusa igitangaje n’uko iyo nshatse nko kuyiha amashunushunu iminwa yose yasama noneho yose nkayishyiramo.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’uko n’abandi bantu batunguwe n’imiterere yayo, bamusabye kuyijugunya ariko akabyanga ndetse ngo akazayireka igakura keretse igihe yaba ihuye n’ikindi kibazo nk’uko yabitangarije Igihe.
Si ubwa mbere mu Rwanda havuka amatungo nk’aya kuko umwaka ushize mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma na bwo havutse ihene ifite imitwe ibiri.
Abahanga mu by’ubuvuzi bw’Amatungo bavuga ko akenshi amatungo yavutse muri ubu buryo nta mahirwe menshi yo kubaho aba afite.