Abarwanyi 4 bo ku rwego rwa Ofisiye bari boherejwe muri RUD URUNANA na RNC bishwe baciwe amajosi na Cpt.Nshimiyimana Gavana abashinja kuba ibyitso
Amakuru agera kuri Rwandatribune dukesha isoko y’amakuru yacu iri mu Busanza ho muri Gurupoma ya Busanza,Teritwari ya Rutscuru aravuga ko abarwanyi benshi ba P5 bakomeje kwicwa umusubizo babashinja kuba ibyitso.
Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru cyacu umutwe wacyo wagiraga uti: https://rwandatribune.com/drcmonusco-ikomeje-kwibaza-irengero-ryabarwanyi-60-ba-rnc-barokotse-ibitero-bya-fardc/
Nkuko mu nkuru y’ubushyize ikinyamakuru rwandatribune.com cyabibatangarije ku bitero binyuranye byibasiye abarwanyi ba RNC bari bibumbiye mu itsinda mpuzamashaka rya P5 ubwo bavaga iMinembwe muri Kivu y’amajyepfo berekeza I Rucuro muri Kivu y’amajyaruguru kwifatanya na FDLR na RUD URUNANA, ngo batere uRwanda bakaza guhura n’uruva gusenya aho bacakiranye n’umutwe w’ingabo udasanzwe wa FARDC.
Mu barwanyi Magana atatu na mirongo itanu(350) bari muri uwo murongo biciwe ahitwa i Kazinga muri Masisi harokoka abagera muri mirongo itandatu ,bahawe ubufasha na FDLR,Kompanyi yaje iyobowe na Major Kalenga, ibageza mu birindiro bya Gen.Omega,barondorwa nyuma ibohereza muri RUD URUNANA kuko ariyo yari ifitanye na P5/RNC ubufatanye.
Umwe muri abo barwanyi yabwiye itangazamakuru ko bakimara kugezwa muri RUD URUNANA ,batangiye gutotezwa ngo nta basilikare barimo,ndetse bagatukwa ko ari abo mu bwoko bw’abatutsi kuva icyo gihe uwari ukuriye RUD URUNANA ari nawe wari warasinye amasezerano y’ubufatanye Gen.Afurika Jean Michel yohereza iri tsinda rya RNC kubana na Col.Rugema bavugaga ko ariwe bahuje ubwoko.
Aho Col.Rugema yiciwe na Gen.Afurika Komanda mukuru uyoboye RUD URUNANA yaje gushyiraho itsinda rikuriwe na Cpt.Gavana akungirizwa na Lt.Rukundo ryo kugenda bica ruhongohongo abo basore bo mu bwoko bw’abatutsi,bamwe bagiye boherezwa aho rukomeye mu mwanzi bakagwa mu gico,abandi bagiye bicwa baciwe amajosi babashinja ubugambanyi n’ibindi.
Amakuru Rwandatribune yaje kubona n’uko muri abo barwanyi bari basigaye abagera kuri bane bishwe ku cyumweru taliki 08 Werurwe 2021,mubo twamenyemo harimo uwitwa Lt.Jean Marie,Lt.Nafutari,Sgt Kadogo uvuka mu gihugu cy’uBurundi na Lt.Kwizera bose bakaba bariciwe ku karubanda bakaswe imitwe n’uwitwa Ajida Yasolo,mu gihe gisize kandi undi murwanyi w’umurundi witwa Sabushimike nawe yarishwe.
Bamwe mu barwanyi ba RUD URUNANA bakomeje kwibaza niba Kayumba Nyamwasa yari yabuze aho yohereza abantu be aho bari barokotse umuriro wa FARDC,bagahungishirizwa mubitwa ko ari inshuti magara ye Cpt.Gavana bikarangira ari nawe ubimariye cyakora andi makuru akemeza ko uwitwa Maj.Ntare yabibonye mbere akinyombokera Frank Ntwari akaba yaramusubije muri Afurika y’epfo.
Mwizerwa Ally