Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yanyomoje amakuru yavugaga ko urugo rwa Kalev Mutondo wahoze akuriye ubutasi bw’iki gihugu rugoswe n’abapolisi bitwaje intwaro zikomeye ivuga ko ari amakuru y’ibinyoma adafite ishingiro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021 nibwo ku mbuga nkoranyambaga no ku bitangazamakuru binyuranye birimo na Radiyo Okapi y’umuryango wabibumbye batambukije inkuru ivuga ko urugo rwa Mutondo Kalev wahoze akuriye ubutasi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rwazengurukijwe abashinzwe umutekano bitwaje intwaro zikomeye nk’abakereye urugamba.
Ni nyuma y’uko uyu Mutondo Kalev yari amaze iminsi atumizwa n’umushinjacyaha ngo yisobanure ku byaha ashijwa birimo n’urupfu rw’umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu Florbert Chebeya gusa akanga kwitaba avuga ko agifite ubudahangarwa nk’uwayoboye ikigo gikomeye muri Guverinoma DR Congo.
Mu itangazo ryashizwe ahagaragara na Guverinoma ya DR Congo rivuga ko aya makuru atariyo, ndese ko ari ibihuha byatangijwe n’abantu bashobora kuba babifitemo zindi nyungu guverinoma itaramenya.
Nubwo Guverinoma ihakana aya makuru ariko, Nyir’ubwite we yemeje ko Polisi yari ihari ubwo yaganiraga na Radiyo Okapi.