Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa gatatu zashize ku rutonde rwirabura imitwe ya Allied Democratic Forces (ADF) ufite ibirindiro muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, na Ahlu Sunnah Wa-Jama wo muri Mozambike ivuga ko iyi mitwe yombi icuditse n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kislam.
Umutwe wa ADF n’umuyobozi wawo, Seka Musa Baluku ,hamwe n’umutwe wa Ahlu Sunnah Wa-Jama n’umukuru wawo, Abu Yasir Hassan, ashizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba yo ku rwego mpuzamahanga .
Amerika ihanisha abayobozi b’iyi mitwe kuba batemerewe gukandagira ku butaka bwayo , ndetse n’imitungo bafite muri iki gihugu igafatirwa.
Kubwa Leta Zunze ubumwe za Amerika, iyi mitwe yombi ishobora guhindurirwa amazina igafatwa n’amashami ya ISS.Aho ADF yakwitwa ISIS-DRC naho Ahlu Sunnah ikitwa ISIS-Mozambique.
Umutwe wa ADF urwanya Leta ya Uganda ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa Congo kuva mu mwaka 1990, aho kuva uyu mwaka utangiye umaze kwica abarenga 140, mu gihe umwaka warangiye 2020 wivuganye abarenga 850 nkuko imibare y’umuryango wabibumbye ubitangaza.
Umutwe wa Ahlu Sunnah Wa-Jama, uzwi muri Mozambique nka Al-Shabab, watangiye kugaba ibitero mu 2017.
Umutwe wa ADF NALU ufite inkomoko mu gihugu cya Uganda wayogoje agace ka Ituli,aho ukora ibikorwa by’urugomo gufata abagore ku ngufu,kwica abantu bunyamaswa ubusahuzi n’ubundi bugome,nubwo bimeze bityo ariko ,ubuyobozi bwa Sosiyete sivile muri ako gace buvuga ko bufite amakuru ko uyu mutwe uterwa inkunga na Gen.Kainerugaba Muhozi umuhungu wa Perezida Museveni kimwe n’uwitwa CODECO,iyi mitwe kandi ikaba ikorana ubucuruzi butemewe n’uyu mu jenerali bujyanye n’amabuye y’agaciro.
Shamukiga Kambale