Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa yemeje ko Perezida John Magufuli ari mu gihugu kandi ari mu biro bye aho arimo gukora cyane, mu gihe Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi kuri ubu uri mu buhungiro ku mugabane w’Uburayi yemeza ko Magufuli arwariye mu Buhinde aho yageze avanwe i Nairobi muri Kenya.
Ibitangazmakuru binyuranye bikomeje kwandika ibinyuranye kuri iyi nkuru aho guhera kuwa Kane hatangiye guhwihwiswa ko arembejwe na Covid-19 mu bitaro byo mu murwa mukuru wa Kenya .
Umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi Tundu Lissu usanzwe uba mu ku Mugabane w’Uburayi ku mpamvu z’ubuhunzi bushingiye kuri Politiki yemeza ko afite amakuru yizewe yemeza ko Magufuli arembejwe na Covid-19, aho kuvurirwa muri Kenya byananiranye akimurirwa mu Buhinde ahazwiho kugira ubushobzi bwisumbuye mu buvuzi.
Ibi ariko byagiye biterwa utwatsi na Guverinma ya Tanzania itarahwemye kugaragaza ko Covid-19 itakirangwa ku butaka bwayo.
Ku munsi w’Ejo kuwa Gatanu ubwo yari mu masengesho yo kuwa Gatanu, Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa yafashe umwanya abwira Abanyatanzaniya ko Perezida wabo ari muryerye , ndetse afite akazi kenshi mu biro bye ari nabyo bituma atakigaragara mu ruhame kenshi.
Majaliwa yagize ati: “Banyatanzaniya nimutuze, perezida wanyu arahari, afite ubuzima bwiza, arimo gukora. Perezida afite gahunda ye bwite y’akazi kandi ntabwo ashobora kwigaragaza ku mabwiriza yanyu”.
Kugeza ubu Abaturage ba Tanzania bakomeje guhera mu rujijo bibaza amakuru y’impamo ayo ariyo, aho bamwe banemeza ko batangiye gusengera Perezida wabo kugirango akire vuba igihe cyose ibimuvugwaho byaba ari ukuri.
Tanzania yanenzwe kenshi n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryayishinjaga kutagaragaza neza isura y’icyorezo muri iki gihugu, aho ubuyobozi bwatangaje ko kuva muri Mata 2020 nta bwandu bushya bwongeye kugaragara muri Tanzania.