Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yavuze ko impamvu nyamukuru atarafata urukingo rw Covid-19 ari uko hari abarukeneye ku murusha barimo n’abakora mu nzego z’ubuzima anahishura ko we azabanza gushishoza mu guhitamo urukingo ruzifashishwa bamukingira.
Ibi Perezida Museveni yabitangaje mu gihe hashize iminsi muri Uganda batangiye gukingira abaturage hakoreshejwe urukingo rwa Oxford/AstraZeneca.
Mu ijambo yavuze kuri televiziyo ku cyumweru nijoro, Yoweri Museveni yavuze ko atarakingirwa kuko yaretse bagahera ku bakora mu buvuzi.Museveni yavuze ko we n’umugore we Janet Museveni batarakingirwa.
Bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Africa bakingiwe mu ruhame inkingo zageze ku bihugu byabo, kugira ngo bagaragaze ko bazizeye
Mu kwezi gushize, minisitiri w’ubuzima Jane Aceng yahakanye amakuru ko perezida n’abantu bari hafi ye bakingiwe mu ibanga, mbere y’uko gukingira bitangira kumugaragaro mu gihugu.
Yasubizaga amakuru yari yatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu gihugu Daily Monitor n’icyo muri Amerika the Wall Street Journal.
Uganda iteganya gukingira 49% by’abayituye mu buryo buzakorwa mu byiciro.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo yakiriye doze 864,000 za AstraZeneca muri gahunda ya Covax, ikaba itegereje kuzabona doze miliyoni 2.6 mu kwezi kwa gatandatu.
.