Noble Marara wahoze abarizwa mu ngabo z’uRwanda ,kuri Ubu akaba abarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho atuye mu Bwongereza, yagize icyo avuga ku mutwe wa RNC ufatwa na Leta y’uRwanda nk’umutwe witerabwoba ari nako anenga apozisiyo nyarwanda cyane cyane ikorera hanze ayigereranya nk’imodoka ihora mu mpanuka!
Mu magambo make Noble Marara yagize ati:”Bamwe mu bayobozi ba RNC bahugiye mu guseka Rusesabagina . Baraseka uburyo Rusesabagina yashutswe ,mu gihe nabo bafite ibyaha nk’ibye byo guhungabanya umutekano w’uRwanda .
Gusa ibyaha by’iterabwoba si byo byonyine bihangayikishije k
Kinini wa RNC Kayumba Nyamwasa.
Igikomeje kumutera inkeke ni uburyo business ye ya RNC n’ububitsi bwayo bikomeje guhomba uko bukeye n’uko bwije bitewe nuko benshi mu bakoreraga RNC bakomeje kugenda bayitera utwatsi arinako bayisohokamo ngo kubera ko iryo shyaka risigaye ryarahindutse nka Ubucuruzi bw’umuryango umwe , mubucuti bwihariye n’ umucuruzi ukomeye wo muri Afurika y’ Iburengerazuba
Opozisiyo nyarwanda ikomeje gukora amakosa , nyamara ntiyabuze inama n’abajyanama.
Ikibazo cyayo ni uko izo nama izisuzugura ,ntizikurikize bikarangira igenda ihura n’ ibyago umuntu areba nk’ ureba impanuka z’ imodoka umunota ku wundi.
Abanyepolitike ba opozisiyo nyarwanda ikorera hanze bamaze imyaka muri muzunga imwe , bakora amakosa amwe, bagwa mu mitego imwe kubera politike iciriritse bakora yaba ishingiye ku ubutiriganya bw’ amoko cyangwa se iyadutse yo kwiba abaheze hanze y’ igihugu ibabeshya ngo batange imisanzu ibizeza ibidashoboka ndetse byananiye n’abababanjirije.
U Rwanda rukeneye abanyapolitiki b’ umwuga , bareba kure , bajya impaka ku bibazo nyabyo byugarije societe nyarwanda bitarimo urwango , bitari ya politiki iciriritse y’uzuye ibinyoma n’urwango nkimwe Padiri Thomas Nahimana n’abagenzi be bamazemo umwaka bagamije kwibonera Views kuri you tube.
Rukeneye kandi ibitekerezo byubaka bitabangamira umuryango nyarwanda, bidahembera amacakubiri nk’amwe yakunze kwimakazwa n’abiyita ko barwanya ubutegetsi bw’uRwanda .”
Noble arangiza avuga ko abantu babarizwa muri opozisiyo Nyarwanda ntacyizere batanga ndetse ko nabi ubwabo ntakizere bifitiye, akaba ariyo mpamvu barwanisha umunwa kurusha ibikorwa.
Ngo ntiwatanga icyo udafite, kandi uburiye umubyizi mukwe ntako aba atagize ngo Opozisiyo ntakintu nakimwe igaragaza usibye amatiku n’ubuhezanguni bw’uzuye urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko.
Noble Marara yahoze ari umusirikare wa RDF mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, ariko mu 2000 aza guhunga igihugu anyuze muri Uganda ,Ubu akaba abarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza.
Bimwe mu byatumye atoroka igisirikare cya RDF ngo ni amanyanga yakundaga gukora mu kazi harimo kwiba no kunyereza Mazutu na risansi zikoreshwa mu modoka za gisilikare no kubeshya ko yibwe icyombo.
Nyuma yo kuvumburwa Noble Marara yatinye gukurikiranwa n’ubutabera bwa gisirikare maze ahitamo kugana iy’ubuhunzi anyuze Uganda ahinduka umunyapolitiki atyo.
Ari mu bambere bayobotse RNC ubwo yashingwaga mu 2010.
Gusa nyuma ya Theogene Rudasingwa n’abandi nawe afatanyije na Nsabimana Callixte Sankara yaje gushwana na Kayumba bamushinja kwiharira amafaranga y’imisanzu no gushaka kubayoboza igitugu maze bashinga iryabo shyaka baryita RRM.
Bitamaze kabiri Sankara yahise yirukana Marara muri RRM nabwo bapfuye udufaranga no kurwanira Ubuyobozi .
Kuri Ubu Noble Marara akaba yarahisemo gukorera politiki ye kuri murandasi ngo kuko yari arambiwe gukorera mu kwaha kw’amashyaka n’amacabiranya y’ abanyapolitiki bo muri opozisiyo ikorera hanze
Hategekimana Claude