Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021,nyuma y’itangazwa ry’ urupfu rwa Perezida John Pombe Magufuli ,Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya Tundu Lissu yatangaje ko bitamutunguye.
Kuri uyu wa kane, Lissu yavuze ko ibyo yari abyiteze, kuva ku nshuro ya mbere yanditse ku rubuga rwa interineti, abaza aho Perezida Magufuli aherereye, kuko yari yabonye amakuru yizewe avuga ko arembye cyane.Yakomeje avuga ko ikintu kimutangaza ari uburyo guverinoma ya Tanzaniya ikomeje kubeshya na Nyuma y’uko Magufuli amaze gupfa aho Bari gutangaza ko yaba yazize indwara y’umutima, mu gihe we ubwe avuga ko yapfuye azize indwara ya coronavirus.
Yagize ati: “Nakiriye amakuru y’urupfu rwa Magufuli ariko ntabwo byantunguye. Nari niteze ibi byose kuva umunsi wa mbere nandika kuri tweeter ku ya 7 Werurwe. Igihe nabazaga ikibazo cy’aho Perezida Magufuli yaba aherereye ndetse nibaza n’uko ubuzima bwe bumeze mu gihe nari mfite amakuru aturuka ahantu hizewe cyane muri guverinoma ko perezida yari arembye cyane arwaye covid-19 kandi ko arembye cyane.
Amakuru kuri njye ntabwo yantunguye na gato, gusa igitangaje ni uko bakomeje kubeshya na n’ubu yapfuye. ”Tundu Lissu mu kiganiro cyo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.Ibi yabitangaje nyuma y’amasaha make Visi Perezida wa Tanzaniya, Samia Hassan Suluhu atangarije kuri televiziyo y’igihugu ko Perezida John Pombe Joseph Magufuli yapfuye azize indwara z’umutima, mu bitaro bya Tanzaniya.
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Tundu Antiphas Lissu mu minsi yashize yari abajije aho Perezida John Pombe Magufuli aherereye ashimangira ko imibereho ya Perezida ari ikibazo gihangayikishije rubanda.
Kanda hano hasi urebe izindi nkuru ku buryo bw’amashusho
Muyobozi Jerome