Umusesenguzi wa Politiki yo mu Karere akaba yarahoze ari umwarimu muri Kaminuza Dr. Kayumba Christophe yahishuye impamvu nyamukuru yamuteye gushinga ishyaka Rwandese Platform for Democracy(RPD) zirimo no kuba yarandikiye Perezida Kagame ibaruwa ndende ikubiyemo ibibazo byatewe na Covid-19 agategereza igisubizo agaheba.
Mu kiganiro Dr. Kayumba Christophe washinze ishyaka Rwandese Platform for Democracy (RPD) yagiranye na RwandaTribune, yavuze ko impamvu nyamukuru yashize ishyaka ari ukugirango akomeze agaragaze ibitagenda n’ibyakongerwamo imbaraga hagamijwe kuzamura iterambere y’Umunyarwanda no guca ubukene n’inzara mu baturage,.
Dr. Kayumba avuga ko kuba yarashinze ishyaka ntaho bihuriye no kuba yaramaze igihe kingana n’umwaka afunze. Yanakomoje ku ibaruwa ndende ikubiyemo ibibazo Abanyarwanda bahuye nabyo biturutse ku ngaruka za Covid-19 yandikiye umukuru w’igihugu, aho avuga ko muri ib bibazo yagaragaje ibyinshi muri byo bitarakemuka ari nayo mpamvu yahisemo gushinga ishyaka rya Politiki kugirango akomeze kubigaragaza kugeza igihe bimwe muri byo bizaherewa umurongo.
Abajijwe niba Ishyaka yashinze riri mu murongo wa Opozisiyo ,yasubije ko abantu bashobora kubibona uko bashaka. Dr. Kayumba asanga kuba ishyaka rye ryaba rivuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa rivuga rumwe nabwo ntacyo bivuze, gusa we yemeza ko ishyaka rye rije kuvugira rubanda ibibazo bahura nabyo, byiganjemo ubukene n’inzara.
Asubiza ikibazo cy’ibimuvugwaho ko yaba yarigeze guhohotera umukobwa yigishaga akamutera ubwoba ko yamwangiriza ahazaza, Kayumba, Yagize ati” Iyo ni politiki iciriritse ,ni poropandanda ya Politiki iciriritse ntacyo nayivugaho”
Dr. Kayumba Christophe ni umusesenguzi wa politiki yo mu karere akaba yarabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu mwaka 2019 , Kayumba yaje guhamwa n’icyaha cyo gutezaumutekano muke ku kibuga cy’indege byanamuviriyrmo gufungwa igihe cy’umwaka umwe n’ubwo we avuga ko yarenganijwe kuri ubu akaba yarajuririye iki gihano na nyuma yo gufungurwa.
Tubihanze amaso!!!naze nawe ahangane n’intorew
niba kukurega ko wakoze icyaha ari politiki iciriritse, niba iki kirego kizaguhangura kqndi wiyita umunyapolitiki, ubwo nawe uraciriritse