Uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya John Pombe Joseph Magufuli witabye Imana ku wa 17 Werurwe 2021 azize indwara y’umutima, azashyingurwa ku wa 25 Werurwe 2021 mu rugo rwe ruherereye ahitwa Chato.
Ibi byatangajwe na Perezida mushya Samia Suluhu Hassan warahiye kuri uyu wa 19 Werurwe 2021 mu ijambo yagejeje ku banyagihugu anavuga ko igihugu cyose kigomba kumaba iminsi 21 mu cyunamo kubera urupfu rwa Magufuli ndetse amabendera yose akururutswa kugera hagati.
Nk’uko yabitangaje, biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera uzakurwa mu buruhukiro by’ibitaro ejo ku itariki ya 20 Werurwe ujyanwe mu rusengero rwa St Peters mu masengesho yo kumusabira by’akanya gato mbere yo kujyanwa kuri Sitade y’Igihugu aho uzahaguma kugeza ku wa 21 Werurwe aho azasezererwa muri rusange.
Nyuma yaho umurambo uzajyanwa mu murwa mukuru Dodoma ku wa 22 Werurwe abaturage baho bamusezereho mbere yo kujyanwa i Mwanza ku wa 23 Werurwe ari na wo munsi uzajyanwa iwe mu rugo ahitwa Chato kugira ngo abo mu muryango we bamubone.
Ku wa 24 Werurwe, abo mu muryango we n’abandi bashyitsi bazaba baturutse hirya no hino bazamusezeraho mbere y’uko ashyingurwa ku wa 25 Werurwe.
Biteganyijwe ko hazaba igitambo cya misa yo kumusabira izabera muri Kiliziya Gatolika ya Chato mbere yo kumushyingura nk’uko Samia yabitangaje.
John Pombe Joseph Magufuli yapfuye ku wa 17 Werurwe 2021 azize indwara y’umutima akaba yasimbuwe na Samia Suluhu Hassan wari Visi Perezida nk’uko itegeko nshinga rya Tanzaniya ribivuga ndetse yamaze kurahirira uyu mwanya kuri uyu wa 19 Werurwe 2021 saa yine za mugitondo.