Mu rukerera rwo ku wa 28 Kanama 2020 ni bwo Paul Rusesabagina w’imyaka 66 yinjiye mu ndege bwite ya Challenger 605 ya Sosiyete GainJet, atangira urugendo rw’amasaha atanu rwerekeza i Bujumbura mu Burundi ruvuye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yari amaze amasaha make akubutse muri Amerika aho yari atuye.
Mu rugendo yakoreye mu ndege bwite hamwe n’inshuti magara bari bamaze igihe baziranye, ukongeraho imyaka n’umunaniro w’urugendo yari akubutsemo, Rusesabagina yaguye agacuho aragoheka, akangurwa na Bishop Niyomwungere Constantin bari kumwe mu ndege banasangiye agahiye, wamusabye ko basohoka kuko urugendo barusoje, bagakomeza imigambi yari ibazanye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Rusesabagina wari azi ko ageze i Bujumbura, agisohoka mu ndege yatunguwe no gusoma amagambo amuha ikaze ‘ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali’, ndetse akibitekerezaho atungurwa no kubona abasore bakorera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bamwakiriza urwandiko rwo kumuta muri yombi.
Nta gushidikanya ko inkuru y’uburyo Rusesabagina yagejejwe i Kigali itangaje, kuko inzego zamuzanye zirimo n’inshuti ye Niyomwungere bavuga ko “Yaje ku bushake”.
Mu mabazwa ye yose no mu maburanisha yagaragayemo, Rusesabagina we yavuze ko “uburenganzira bwe bwahutajwe ubwo yazanwaga i Kigali”, n’ubwo nta na kimwe yahinyuje mu buhamya Niyomwungere yahaye Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka bwagarutse ku buryo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda.
Inkuru ya Igihe.com ikomeza ivuga ko Rusesabagina wavuze ko ari Umubiligi udakwiye kuburanira mu nkiko z’u Rwanda, yamaze gutangirwa ikirego n’umuryango we, arega abagize uruhare mu kumugeza mu Rwanda.
Ni ikirego cyatanzwe n’umuryango wa Rusesabagina, uvuga ko “yashimuswe” avanwa i Dubai yerekezwa i Kigali, kikaba cyaratanzwe mu nkiko zo mu Bubiligi kuko uyu mugabo asanzwe afite ubwenegihugu bwaho.
Abaregwa muri iki kirego barimo Bishop Niyomwungere Constantin na we ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi; Ikigo cya GainJet gitunze indege ya Challenger 605 yagejeje Rusesabagina mu Rwanda n’abandi bose bagize uruhare muri icyo gikorwa, nk’uko Vincent Lurquin, umunyamategeko w’umuryango wa Rusesabagina yabyemeje.
Uru rubanza ruzaburanishwa n’umucamanza Frédéric De Visscher ndetse Lurquin uzunganira umuryango wa Rusesabagina yavuze ko yizeye “ubunyamwuga mu iperereza ry’inzego z’u Bubiligi”, ku buryo umukiliya we azabona ubutabera bwuzuye.
Rusesabagina ari gushinjwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro n’Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.