Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe2021, ingabo za Repubulika iharanira Demokarsi ya Congo zavumvuye ububiko bw’intwaro bikekwa ko ari iz’abarwanyi bo mu mutwe wa CNRD mu duce twa Kusisa na Rutare two muri Groupement ya Ziralo muri teritwari ya Bukavu,hakaba habaye gukozanyaho hagati y’inyeshyamba za FLN na FARDC.
Kugirango havumburwe izi ntwaro FARDC ivuga ko ibikesha amakuru yahawe n’abatuye muri aka gace binyuze mu kanama ngishwanama ka Tertwari kiganjemo abahoze mu gisirikare kayborwa na Delphin Birimbi.
Ubu bubiko bwavumbuwe bwari burimo imbunda zo mu bwoko bwa AK47 51 , Magazini z’imbunda 80, n’ibisanduku byinshi by’amasasu.
Ni igikorwa cyakozwe kiyobowe na Col.Ganyishuri Roger uyobora ingabo muri Kalehe. Col Gashuri yijeje abaturage ko leta izakomeza gukora uko ishoboye mu gukomeza urugmba yatangiye rwokwambura intwaro imitwe yose ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro yagiranye na Radio-L’Essentiel,ikorera mu gace ka Kalehe ari nayo dukesha iyi nkuru Bwana Kasindi Lugayi Umuvugizi wa sosoyete sivile yemeje iby’aya makuru,avuga ko ingabo za FARDC zishe abarwanyi ba FLN bagera kuri 35 bari hafi y’ubwo bubiko bw’intwaro.
Inyeshyamba za FLN zari zimaze iminsi zizenguruka muri ako gace ka Ziraro aho zifitanye ubumwe n’inyeshyamba za Mai mai Kapapa,zikaba zisanzwe zikorera mu kibaba cy’izi myeshyamba za Kapapa zisanzwe zifite ibirindiro mu kibaya cya Rusizi,Karehe na Bwegera.
Twashatse Umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo Zokola I Capt.Dieudonne Kasereka kuri telephone kugirango yemeze aya makuru ntitwabashya kumubona.
Kambale Sahmukiga