Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Général Jean Bosco Kazura yasoje uruzinduko yagiriraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bibazo bijyanye no guhashya imitwe y’iterabwoba ibangamiye umutekano w’ibihugu byombi.
Iyo nama yari igamije gusuzuma imyanzuro yafatiwe mu nama iherutse yahuje ubuyobozi bw’inzego z’umutekano mu bihugu byombi, ikabera i Kigali muri Gashyantare uyu mwaka.
Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC, Vincent Karega yabwiye IGIHE ko urwo ruzinduko rwari rugamije kuganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu guhashya imitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano wabyo.
Ati “Ni ubufatanye mu bikenewe byose kugira ngo ibihugu byombi bigire umutekano usesuye, bihashye ibikorwa by’iterabwoba by’inyeshamba zihungabanya umutekano muri DRC n’irekereje gutera akaduruvayo mu Rwanda.”
Ibinyamakuru byo muri Congo byatangaje ko Jean Bosco Kazura yaganiriye n’umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Felix Tshisekedi ari we François Beya n’abandi bayobozi bakuru muri Congo barimo na Perezida Félix Tshisekedi.
Ibiro bya François Beya byatangaje ko haganiriwe ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu nka FDLR, CNRD, RUD Urunana n’indi, nkuko Actualité yabitangaje.
Kuva Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatorerwa kuyobora RDC yakomeje kugaragaza ubushake bwo gufatanya n’u Rwanda mu gushakira umuti ibibazo byo mu Karere birimo guhashya imitwe igamije guhungabanya umutekano.
Akijya ku butegetsi mu 2019 yikije cyane ku guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw’igihugu cye irimo FDLR n’indi.
Benshi mu bari abarwanyi bayo bakijweho umuriro barafatwa, abandi baricwa ku buryo abasigaye ari mbarwa.