Jean Bosco Nkusi, umwe mu barwanashyaka b’imena b’Umuryango Rwandese Platform for Democracy (RPD) washinzwe na Dr Kayumba Christophe, yaraye atawe muri yombi n’abantu bataramenyekana, bamufatiye ku bitaro bikuru bya Kigali CHUK.
Mu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’iri shyaka kuri Twitter buvuga ko bameneye amakuru y’itabwa muri yombi rya Jean Bosco Nkusi wari umunyamabanga wa RPD ushinzwe ubukangurambaga, gusa ngo Polisi ntirabatangariza niba uyu munyamuryango wabo afunzwe cyangwa ngo ibabwire icyo afungiwe.
Ubu butumwa bukomeza buvuga ko Ubuyobozi bwa RPD bwabajije urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB aho uyu murwanashyaka wabo yaba aherereye RIB nayo igatanganza ko itazi aho uwo muntu bavuuga aherereye.
Dr Kayumba Christophe uyobora RPD yameje aya makuru ndetse anavuga ko bakomeje guhamagara telefoni ye nticemo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22/03/2021, Dr Kayumba Christophe asohoye ubutumwa butabariza uyu murwanashyaka wabo utazwi aho aherereye.