Umuryango umwe utuye i Dar es Salaam, muri Tanzaniya uri mu cyunamo nyuma yo gupfusha abantu 5 icyarimwe bapfiriye muri stade ya Jamhuri ubwo basezeraga umurambo wa nyakwigendera John Pombe Magufuli.
Ikinyamakuru Mwananchi cyatangaje ko muri aba bantu 5 bapfuye harimo umugore 1 n’ abana be babiri bari kumwe n’abandi babiri ba muramu we.
Gerald Mtuwa, umwe mu bagize uyu muryango wagize ibyago yashimangiye aya makuru,avuga ko bavuye mu rugo mu gitondo nyuma bakabategereza bagaheba.
Umuyobozi wa polisi ya Dar-es-salaam, Lazaro Mambosasa, yemeje ko hari abantu bakomerekeye mu mubyigano wabereye muri Stade ya Jamhuri ubwo basezeraga kuri Perezida Magufuli, gusa akirinda gutangaza amakuru menshi kuri iyi ngingo.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhimbili byemeje ko byakiriye abantu barindwi bakomeretse n’undi umwe witabye Imana biturutse ku kavuyo n’umubyigano wabaye muri stade.
Umuhango wo gusezera Perezida John Pombe Magufuli wabaye uyu munsi ukaba witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma. U Rwanda muri uyu muhango rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ndirente Edouard.