Urukiko rwo mu mujyi wa Nairobi rwahaye abantu 57 igihano cyo gukora isuku mu mihanda no mu masoko y’umurwa mukuru Nairobi mu gihe cy’iminsi irindwi nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.
BBC yatagaje ko aba bantu 57 bafatiwe mu bice bitandukanye bya Nairobi batambaye udupfukamunwa , mu gihe hari abandi bari barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 asanzwe agenderwaho muri Kenya.
Mu gihugu cya Kenya kwambara agapfukamunwa ni itegeko mu gihe ugiye ahantu hahurira abantu benshi.
Nairobi Metropolitan Services (NMS) yatangaje ko aba bantu bahawe iki gihano bazajya batangira ibi bikorwa guhera saa Mbiri z’igitondo, basoze saa 5hoo z’umugoroba mu gihe cy’iminsi irindwi.
NMS ikomeza ivuga ko bimwe mu bikorwa bazibandaho gukorera isuku, ari amasoko abiri ya Marikiti na Muthurua no gukora isuku ku nkombe z’umugezi wa Nairobi .
Urukiko kandi rwanzuye ko polisi ariyo izaba igenzura ibi bikorwa by’isuku, uzafatwa atabyitabirye kandi ari mu bahanwe akazagezwa imbere y’urukiko agahanishwa gufungwa.