Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda [NEFPO], yatorewemo abayobozi bashya barimo Depite Uwingabe Solange wabaye Umuvugizi waryo na Ngiruwonsanga Jean Damascène wagizwe Umuvugizi Wungirije.
Iyi nteko rusange yabaye ku wa 25 Werurwe 2021, yanatorewemo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri huriro, Gisagara Théoneste wo mu Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu, PL, wasimbuye Burasanzwe Oswald.
Uwingabe ni uwo mu Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) mu gihe umwungirije, Ngiruwonsanga ari uwo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR).
Uwingabe yasimbuye Senateri Uwera Pélagie wo mu Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD.
Itegeko rishyiraho NFPO [National Consultative Forum of Political Organisations] riteganya ko Umuvugizi wayo atorerwa manda y’amezi atandatu mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa ari imyaka itanu.
The New Times yanditse ko muri iyi nteko rusange yabaye ku wa Kane kandi hatorewemo abakomiseri barimo abashinzwe imyitwarire, gukemura amakimbirane, igenamigambi, imikoranire ndetse n’ushinzwe itumanaho.
Ubusanzwe iri huriro ryagiyeho hagamijwe guhuriza hamwe imitwe ya politiki n’amashyaka mu Rwanda, kugira ngo abayarimo bagire urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kuganira ku cyerekezo cy’igihugu. Ni ihuriro rinagamije kubaka ubushobozi bw’abarigize binyuze mu mahugurwa n’ibindi.
Ibyo wamenya kuri Depite Uwingabe
Uwingabe Solange ni umunyepolitiki wavutse ku wa 5 Ukwakira 1970, akaba afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s Degree], mu bijyanye n’Amategeko mu bijyanye n’Ubucuruzi, akaba yarayikuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Mbere yo kuba umudepite mu 2018, yakoze mu bigo bitanga ubwishingizi mu Rwanda, aho yagiye ayobora amashami yabyo atandukanye ndetse akaba yaragiye akora mu myanya irimo ushinzwe abakozi n’ubuyobozi ndetse akaba yaragiye aba umujyanama mu by’amategeko.
Uwingabe yavuze ko muri aya mezi atandatu agiye kuba umuvugizi wa NFPO azibanda cyane ku guteza imbere gukorera hamwe haba hagati y’abayobozi bashya batowe ndetse bakita cyane ku nshingano z’ihuriro zirimo ukudaheza no guhanga ibishya.
Ati “Binyuze mu gukorera hamwe, tuzita ku bibazo bigira ingaruka ku gihugu cyacu kandi tunungurane ibitekerezo ku mirongo ya politiki, tugire uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Uwingabe wo mu Ishyaka rya PSR, avuga kandi ko mu bindi ihuriro rizitaho ari ukubaka ubushobozi bw’abagore, guhugura urubyiruko ku mirongo n’amahame ya politiki kugira ngo bumve kandi bayisobanukirwe bityo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.
SRC:Igihe.com