Samia Hassan Suluhu uyoboye Repubulika y’abaturage ya Tanzania yatangaje ko kuba ari Perezida wa Repubulika bitamubuza kuhaba umugabo we , aho yanemeje ko akimupfukamira nk’ikimenyetso cyo kumwubaha nkuko bikorwa mu Idini ya Islam.
Samia yagize ati: Impamvu mfukamira umugabo wanjye nubwo ndi Perezida mbikora ngamije guha abana banjye umuco no guteza imbere ubwumvikane bw’umuryngo nk’ishingiro ry’imico myiza”
Inkuru ya African Press ikomeza ivuga ko amoko menshi yo muri Afurika byumwihariko muri Uganda gupfukamira Umugabo cyangwa undi muntu ukuruta uri umugore ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza uburere no kuba umuntu yararezwe neza.
Samia Suluhu Avuga iki ku bijyanye no gutekera umugabo we?
Samia Suluhu akiri Visi Perezida wa Tanzania yabwiye BBC Ko imirimo ashinzwe yamubujije umwanya yakundaga cyane wo kujya mu gikoni agatekera umugabo we n’abana , aho yanemeje ko iyo abonye umwanya atajya awupfusha ubusa akajya mu gikoni kugirango umuryango we urye ku ifunguro yateguye.
Ati: “Rimwe na rimwe ubushake bwo gutekera umuryango wanjye mba mbufite gusa nkabura umwanya. Ikigaragara ni uko imiterere y’akazi kanjye inyima umwanya wo gukora ibintu nk’ibyo. ”
Nubwo bavuga ko Gutsindira umutima w’umugabo binyura ku nda ye, Bibaye ari Impamo byagora Samia Suluhu muri iyi myaka itanu kuba y’abana neza n’umugabo we ukurikije akazi kenshi umukuru w’igihugu aba afite kiganjemo ingendo zo hanze y’igihugu no kumara amasaha menshi ye akurikirana ibibazo birebana n’iterabere ryabaturage ba Tanzania.
.
Woooow nibyiza cne kuko bituma nabo ayoboye bakuraho umuco mwiza nkuwo.
Nibyiza naho mu Rwanda nuwo wabizaniye atazi naho wabyibye abiyeka yiciraguraho nguburingablnire ariko tuzajya twigira ahandi maze turore