Raporo y’Umuryango uharanira uburenginzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) yongeye kwibasira u Rwanda irushinja kwima umwanya no gucecekesha abatanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Youtube.
Iyi Raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri ivuga ko abantu bagera ku munani bafunzwe abandi bakaburirwa irengero nyuma yo gutambutsa amakuru akubiyemo ibitekerezo byabo, aho bamwe bakurikiranweho ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Lewis Mudge uhagarariye HRW muri Africa yo hagati avuga ko bihangayikishije kandi bikanabangamira abandi bantu baba bashaka gutanga ibitekerezo binyuze kuri izi mbugankoranyambaga zigezweho muri iki gihe.
Iyi Raporo ya HRW itanga ingero z’abanyamakuru bafite imirongo ya YouTube bafunzwe barimo Dieudonné Niyonsenga, uzwi nka “Cyuma Hassan,” wa Ishema TV, na Théoneste Nsengimana wa Umubavu TV baje kurekurwa mu bihe bitandukanye , ivuga kandi kuri Valentin Muhirwa na David Byiringiro ba Afrimax TV.
Iyi raporo ivuga ko nubwo ari byiza ko aba bose ntawahamijwe ibyaha yarezwe ariko yemeza ko hari ababona ibyababayeho bagahita batinya kongera gutanga ibitekerezo uko bikwiye.
Ivuga kandi ku ifungwa rya Yvonne Idamange watangaga ibitekerezo bye byiganjemo ibyo gupfobya Jenoside no gukangurira abaturage kwigaragambya ibyaha byose akaba akibikurikiranyweho n’ubutabera bw’u Rwanda.
Mu bandi bagaragazwa n’iyi Raporo harimo Agnès Nkusi wafunzwe igihe cy’amasaha yagiye mu rubanza rwa Idamange,umusizi Bahati Innocent waburiwe irengero mu ntangiriro za Gashyantare na n’ubu akaba ataraboneka.
Mu kwezi kwa mbere, mu nama ya ‘Universal Periodic Review’ (UPR), aho ibihugu bigize Umuryango wabibumbye bivuga uko bihagaze, bikanakeburwa, mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yavuze ko mu burenganzira bwubahirijwe mu Rwanda n’ubwo gutanga ibitekerezo burimo.