Polisi y’igihugu cya Tanzania yemeje ko abantu 45 bapfuye naho abandi 37 barakomereka ubwo ababarirwa mu bihumbi n’ibihumbi babyiganiraga mu gikorwa cyo gusezera uwari Perezida wabo John Pombe Magufuli wari ukunzwe cyane n’abaturage cyabereye i Dar es Salaam.
Hashize igihe Polisi ya Tanzaniya yotswa igitutu ngo yemeze amakuru ajyanye n’uwo mubyigano, nyuma yuko hari umuryango wavuze ko wapfushije abantu batandatu muri iki gikorwa cyo gusazera Perezida Magufuli. hashize icyumweru kirenga hatangajwe ko uwo mubyigano wabereye i Dar es Salaam, Lazaro Mambosasa ukuriye polisi muri ako karere yemeje iyo mibare, gusa ntiyavuze amazina y’abapfuye.
uwo muryango wavuze ko wapfushije abantu batandatu muri uwo mubyigano, bari bagiye gusezera ku wari Perezida Magufuli wapfuye, ariko ntibashobora gusubira mu rugo amahoro.Umugabo umwe yapfushije umugore we, abana babiri n’abandi bantu babiri bafitanye isano.
Umukozi wo mu rugo wari wajyanye n’abo muri uwo muryango, na we hashize iminsi micye yaje kubonwa yapfuye.
Videwo yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage binjira muri stade banyuze mu nzira zitemewe, uko abantu barushagaho kwiyongera.Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bo mu mujyi wa Dar es Salaam biraye mu mihanda yo muri uwo mujyi ngo bapepere isanduku irimo umurambo wa Magufuli yari itwawe mu modoka.Abandi benshi na bo berekeje kuri stade aho umurambo we wajyanwe ngo abaturage bawurebe bwa nyuma bawusezeraho.
Perezida Magufuli yapfuye ku itariki ya 17 y’uku kwezi kwa gatatu 2021, azize ibibazo by’umutima nk’uko byatangajwe na Leta ya Tanzaniya.
Nkundiye Eric Bertrand