Urukiko mpuzamakungu mpanabyaha ICC rwahamije ibyaha by’intambara uwari umukuru w’abarwanyi ba CNDP,Bosco Ntaganda, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 30.
Bosco Ntaganda azwi cyane ku izina rya ‘Terminator’ kubera ubugome bw’indengakamere inyeshamba ze za CNDP zakoreye mu burasirazuba bwa Congo.
Ntaganda yari yigije inyuma urubanza yari yaciriwe rwo gufungwa imyaka 30 mu mwaka wa 2019. Aho yari yahamwe n’ibyaha 18 harimo ubwicanyi, gufata ku ngufu no kwinjiza abana mu gisirikare, akaba kandi yari yabaye umuntu wa mbere uciriwe urubanza n’urukiko ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibyaha byakorewe mu karere kiganjemo ubutare ka Ituri muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) byakozwe hagati y’umwaka wa 2002 na 2003.
Urubanza rwa Bosco Ntaganda rwari rwatangiye muri Nzeri 2015 , rugera muri Kanama mu 2019. Mu 2013, Ntaganda yari mu mutwe w’abarwanyi ba M23 waje gucikamwo ibice, uruhande rwe ruhura n’ibibazo bikomeye kugeza ahungiye mu Rwanda aho yishyikirije muri Ambasade y’Amerika mu Rwanda ari naho yahise yoherezwa mu Rukiko
Aciribwa urubanza, Ntaganda yari afite imyaka 46, urukiko rukaba rwaravuze ko yavukiye mu mu majyaruguru y’U Rwanda, ku myaka 17 akaba ari ho yinjiye mu barwanyi ba APR barwanya ubutegetsi bw’URwanda. Nyuma ngo yaje kubona ubwenegihugu bwa Kongo.
Undi munyekongo waciriwe urubanza n’urukiko mpuzamakungu mpanabyaha ICC, ni Thomas Lubanga waciriwe urubanza mu 2012 rwo gufungwa imyaka 14 ahamwe n’ibyaha bisa n’ibya Bosco Ntaganda yaregwaga.
Nkundiye Eric Bertrand