Bamwe basanga Cpt.Nshimiyimana Gavana wayoboye igitero cy’abarwanyi ba RUD URUNANA cyishe abasivili mu Kinigi yagombye kuzanwa mu rubanza nk’umuburanyi udafite aho abarizwa,bityo akaryozwa ibyaha byakozwe n’abarwanyi yari ayoboye
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu mizi, abarwanyi 37 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano no kugirira nabi u Rwanda, irimo P5 na RUD Urunana ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Abarwanyi 36 nibo bitabye Urukiko wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, mu gihe umwe muri bo witwa Sergeant Ngirinshuti Emmanuel uzwi ku izina rya Karemera yatorotse ubutabera akaba ashakishwa.
Urukiko rwasubitse iburanisha nyuma y’inzitizi zirimo kuba Sergeant Ngirinshuti ataraboneka akaba yagombaga gutumizwaho mu gihe cy’ukwezi [bivuze ko naba ataraboneka azaburana adahari], bityo rukaba rwanzuye ko iburanisha tariki 4 Gicurasi 2021.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubakurikiranyeho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Hari kandi icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi, kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Harimo abafatiwe mu gitero cy’i Musanze…
Ku wa 4 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero k’u Rwanda bizeye gufata igihugu, bica abaturage ndetse mu bari bakigabye 19 bahise bahasiga ubuzima abandi batanu bafatwa mpiri.
Iki gitero cyahitanye abantu 14 mu tugari twa Kaguhu mu Murenge wa Kinigi no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze. Abo barwanyi bishe abaturage babasanze mu ngo zabo abandi babasanga muri Centre y’ahitwa mu Kajagari babicisha udufuni, amabuye n’izindi ntwaro gakondo.
Aba batanu bafashwe mpiri babwiye itangazamakuru ko binjiye mu mitwe yitwara gisirikare ibarizwa mu mashyamba ya RDC hagati y’umwaka wa 2018 na 2019. Bavuze ko bavuye mu mashyamba y’icyo gihugu binjirira mu Birunga ku ruhande rw’u Rwanda bagamije guteza umutekano muke no gufata ubutegetsi.
Uretse aba bafatiwe mu gitero cy’i Musanze, abandi bitabye Urukiko muri aba 37 ni abafashwe mu 2020 binyuze mu bikorwa by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, byo kurandurana n’imizi, imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.
Muri aba bafashwe uretse Sergeant Ngirinshuti wahoze ari Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, harimo na Captain Rubega Ibrahim waherewe iryo peti mu ishyamba kuko muri RPA yari Sergeant.
Aba bose uko ari 37 batangiye kwitaba ubutabera bwa gisirikare mu Rwanda muri Nyakanga 2020, aho nyuma baje kuburana bakatirwa gufungwa by’agateganyo, kuri ubu bakaba bagiye gutangira kuburanishwa mu mizi.
Umwe mu baturage bagizwe n’ingaruka z’ibyo bitero bya RUD URUNANA utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko bifuza ko Cpt.Nshimiyimana Cassien uzwi ku mazina ya Gavana nk’uwari uyoboye icyo gitero yazanwa muri uru urubanza nk’umubaranyi udafite aho abarizwa igihe cyose yazafatwa akazabiryozwa.
Ingingo ya 45,46 ndetse n’iya 49 y’itegeko No:22/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano,ubucuruzi,ubutegetsi n’umurimo igira iti:Ihamagara ry’umuburanyi udafite aho atuye cyangwa aho aba hazwiIyo umuburanyi adafite aho atuye cyangwa aho aba hazwi, umwanditsi w’urukiko amuhamagara akoresheje uburyo bw’imenyesharuhame.
Mugihe Ingingo ya 46:ikomeza ivuga ko ImenyesharuhameImenyesharuhame rikorwa mu buryo bwo kumanika kopi y’ihamagara ahantu hagaragara hagenwe n’Urukiko rwaregewe
Naho Ingingo ya 49:ivuga ko Igihe ihamagara rimara Ihamagara rimara iminsi umunani (8) y’akazi yuzuye kuva umunsi umuburanyi yamenyesherejweho itumirwarye n’uwo agomba kwitabaho.Ihamagara ry’abantu badafite aho batuye cyangwa baba mu Rwanda hazwi ariko bafite aho batuye hazwi mu mahanga rimara amezi abiri (2), baba badafite aho batuye cyangwa baba hazwi mu mahanga rikamara amezi atatu (3).Igihe ihamagara ry’utuye mu mahanga aryiherewe ubwe ari mu Rwanda, agomba kwitaba mu gihe cyateganyirijwe ihamagara ku bafite aho baba cyangwa batuyemu Rwanda hazwi.Iyo ihamagara rikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, igihe gitangira kubarwa
guhera ku munsi urukiko rwohereje ihamagara.Icyakora iyo ihamagara ritanzwe mu gihe cya bugufi, rimara nibura iminsi itatu (3) ku manza zahamagajwe mu buryo busanzwe, n’iminsi cumi n’itanu (15) ku manza zahamagajwe ahatazwi mu Rwanda no ku manza z’ufite aho abarizwa hazwi mu mahanga.
Ubwanditsi