11 Mata 2021 sambiri za mu gitondo zatangaje ko zatangije ibitero simusiga ku Nyeshyamba Ingabo za FARDC none ku cyumweru taliki ya11 Mata2021.
Nyuma yaho imirwano imaze iminsi ibiri ikomeje guca ibintu muri teritwari ya Masisi aho ingabo za FARDC zatangije ibitero simusiga ku Nyeshyamba za Nyatura ACPLS na FDLR kuri ubu abaturage basaga 6000 bamajije guta ibyabo.
Aba baturage bakaba bahunze ingo zabo berekeza mu mazu agenzurwa ndetse anakoreramo umuryango w’abaganga batagira umupaka( Médecin sans Frontière ) .
Umuryango w’Abaganga batagira umupaka nawo wemeje iyi nkuru maze wemeza ko kugeza magingo aya wakiriye abaturage basaga 6000 bahunze imirwano bakaza bawugana .
Bakomeza bavuga ko aba baturage bashizwe muri centre de Santé no mu mazu basanzwe bagenzura mu gace ka Nyabyondo .
Nk’uko uno muryango ukomeza ubitangaza ngo mu baturage baje bawusanga abasaga 17 barwaye ihahamuka n’ibikomere batewe n’amasasu.
Imirwano ikaba ikomereje muri zone ya Nyamitaba na Muheto ho muri chefferie ya Bashali- Kahembe aho umuryango utegamiye kuri Leta wamaze gutangaza ko abaturage 2 bamajije kuhasiga ubuzima naho abasaga umunani bakaba bakomeretse bikomeye.
Umunyamakuru wacu uri Masisi avuga ko urujya n’uruza rw’amakamyo ya gisilikare rukomeje kwisuka muri ibyo bice,biravugwa ko hashobora kwifashishwa n’indege z’indwano mu kwirukana izi nyeshyamba.
Hategekimana Claude