Inyeshyamba za FDLR,APCLS,Mai Mai Nyatura na Mai mai CMC ya Gen.Dominiko zambuwe agace ka Muheto.
Kuwa 10 Mata igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC cyisubije umujyi wa Muheto wari umaze igihe wigaruriwe n’abarwanyi ba FDLR biyunze na APCLS Nyatura.
Umujyi wa Muheto uri muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, uhuza uduce twa Mpati na Kirumbi dusanzwe tuzwi nk’udukomeye mu bucuruzi,uyu mujyi kandi ukaba uvuka abayobozi benshi bakomeye muri FARDC.
Amakuru y’ifatwa ry’uyu mujyi yemejwe na Depite Olivier Safari uhagarariye Intara ya Kivu y’Amajyargurumu nteko ishingamategeko.,mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.
Safari yavuze ko nubwo FARDC yigaruriye uyu mujyi, bagifite ubwoba ko nibaramuka bongeye kugenda, inyeshyamba zizongera kuwigarurira.Yagize ati:tunejejwe no kubona Muheto yongeye kugenzurwa n’ingabo zacu,twizeye ko izi ngabo zidahita zikura ibirindiro muri uyu mujyi,
kuko baramutse basubiye ku birindiro babagamo , inyeshyamba zakongera zikagaruka guhungabanya umutekano nanone.
Umuvugizi wa FARDC muri Operation Sokola 2 Major Ndjike Kaiko,mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu ukorera iGoma, yavuze ko ingabo ziragumisha ibirindiro byazo muri uyu mujyi. Yagize ati”Reka mbwire abaturage bacu ko ntawe urongera guhungabanwa n’izi nyeshyamba na gato, turakomeza ibikorwa byo guhiga izi nyeshyaba kugera naho zihishe.
Isoko y’amakuru yacu iri Masisi yatangaje ko imirwano ya FARDC n’izi nyeshyamba imaze gutuma ibihumbi by’abaturage bata ingo zabo , bahungira mu duce duhana imbibi na Muheto.
Mwizerwa Ally