Ubuyobozi bw’umujyi wa Bujumbura bufatanije n’ikigo gishinzwe kugenzura imihanda mu Burundi bafashe icyemezo cyo gufunga imihanda imwe n’imwe yangijwe n’amazi y’ikiyaga cya Tanganyika yuzuye akarenga aho yari asanzwe agarukira.
Amazi y’ikiyaga cya Tanganyika yarenze aho yari asanzwe agera yangiza bikomeye umuhanda wa Avenue de la Plage ari nawo ubuyobozi bwahise bufata icyemezo cyo kuba bahagaritse kuwukoresha mu rwego rwo kwirinda impanuka ushobora guteza.
Umuhanda wa Avenue de la Plage uva mu Mujyi wa Bujumbura werekeza ku bibuga by’umupira bya Tempete nk’uko bigararaga mu itangazo ubuyobozi bw’Umujyi wa Bujumbura bwasohoye ku rukuta rwabo rwa Twitter.
Umuyobozi ushinzwe imihanda n’ubwikorezi Regis Mpawenayo, yavuze ko uwo muhanda bawufunze kugira ngo barinde impanuka z’abawucamo, banabuze imodoka cyane cyane iziremereye gukomeza kwangiza uwo muhanda washegeshwe n’amazi.
Yagize ati: “Ubu rero umuhanda watangiye kwangirika kuko amazi yawucengeye, …amazi yawucengeye imodoka zirawucamo ukariduka, ni yo mpamvu tuwufunze kugira ngo tuwurinde, nitugira amahirwe Tanganyika irasubirayo utarangirika cyane.”
Uwo mutegetsi akomeza avuga ko bagiye gufata umwanya wo kwiga icyo bakorera ikiyaga cya Tanganyika.
Gufunga uwo muhanda bizatuma habaho kwiyongera k’urujya n’uruza mu mujyi wa Bujumbura rwagati kuko wanyurwagamo n’abadashaka kwinjira mu mujyi.