Gen Costa Neves uherutse kwegura kuri izi nshingano,agasimburwa na Lt Gen Marcos de Affonso da Costa ategerejwe n’imyigaragambyo y’abaturage bakomeje gusaba ko izi ngabo zibavira mu gihugu
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye(UN), António Guterres yatangaje ko Lt Gen Marcos de Affonso da Costa wo muri Brésil yahawe inshingano zo kuyobora ingabo ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO).
Lt Gen Marcos de Affonso da Costa agiye muri uyu mwanya asimbura mugenzi we nawe ukomoka muri Brésil, Gen Costa Neves uherutse kwegura kuri izi nshingano.
Uyu Lt Gen Marcos de Affonso da Costa aje kuri izi nshingano mu gihe abaturage b’Abanyekongo,bo muri Kivu y’amajyaruguru baratangiye imyigaragambyo bamagana izi ngabo,bazisaba kuva mu gihugu cyabo,aho bazishinja kuba mu myaka 22 izi ngabo zihamaze,nta mutekanozabagejejeho.
Izi ngabo za MONUSCO kandi zagiye zishinjwa gukorana n’Inyeshyamba mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro,ndetse n’ubucuruzi bw’intwaro sibyogusa ingabo za MONUSCO zakomeje kurebera,aho abaturage bakomejwe kwicwa no guhohoterwa muri Kivu y’amajyepfo n’amajyaruguru kandi izi ngabo zifite ubushobozi bwose.
Uyu Lt Gen Marcos de Affonso da Costa kandi abanyekongo ntibazabura kumubaza umutwe wihariye w’ingabo z’abibumbye wiswe intervention Brigade wari wahawe inshingano zo kurasa imitweyitwaje intwaro ariyo:ADF NALU,FDLR na RUD URUNANA ndetse n’indi mitwe yitwara gisilikare yabaye akarande mu burasirazuba bwa Congo.
Ese ibyo abanyekongo bakomeje kwaka MONUSCO bizashoboka?
Mu mijyi ya Beni, Butembo na Goma hashize iminsi hari imyigaragambyo yamagana ubwicanyi n’andi mabi akorwa n’imitwe yitwaje intwaro muri Beni kandi ako gace karimo ingabo nyinshi z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) zoherejwe kugarura amahoro.
Abasesenguzi basanga mu mpamvu zatumye Gen Costa Neves uherutse kwegura kuri izi nshingano,ni ikibazo cyaba kirimo,ndetse umwe mu basilikare ba FARDC waganiriye na Rwandatribune utarashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko no ku ruhande rwa Congo,batacyifuza izi ngabo ko bifuza zabavira mu gihugu ahubwo ingabo z’Akarere k’ibiyaga bigari akaba arizo ziza kubafasha kugarura umutekano.
Mu nshingano Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 56 ya Sam Rukonde yihaye inshingano zo kugarura umutekano mu gihugu,rubanda ruhanze amaso Perezida Kisekedi na Guverinoma ye,ndetse bikaba bishoboka ko Perezida Kisekedi yakoreshya n’ububasha nka Perezida wa Afurika yunze ubumwe,akanoza urwego rwa diplomasi,reka tubihange amaso.
Mwizerwa Ally