Radio Publique Africaine (RPA) imwe mu maradiyo y’impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda kuva mu mwaka 2015 yari aherutse gutangaza ko afunze imiryango kuri uyu wa 12 Mata 2021 yongeye gusubukura ibiganiro .
Ifungwa ry’ibi bitangazamakuru byatangajwe binyuze mu baruwa yandsitswe n’abayobozi babyo kuwa 24 Werurwe 2021. Iyi baruwa yashyizweho umukono na Bob Rugurika uyobora RPA, Innocent Muhozi wa Renaissance na Alexandre Niyungeko uyobora Inzamba batangaje ko ibitangazamakuru byabo bibaye bifunze mu buryo bw’agateganyo.
Guverinoma y’u Burundi imaze kumva iby’ifungwa ry’ibi bitangazamakuru yahise ishimangira ko ari umusaruro mwiza wavuye mu biganiro byahuje abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga bibihugu byombi. Cyane ko aba bayobora ibitangazamakuru bar mu bo Leta y’u Burundi ishinga kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza mu mwaka 2015.
Nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za RPA, ibiganiro byayo byagarukanye inkuru nanone zishinja Leta y’u Burundi ubwicanyi bwakorewe uwita Erneste Manirumva wari impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu n’ubucuruzi bw’imiti irimo ibiyobyabwenge bavuga ko Leta y’u Burundi ikorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere.
Kugeza ubu ibitangazamakuru bya Tele-Rennaissance na Inzamba byo ntibiratangaza igihe bizasubukuria ibiganiro.
Umwe mu banyamakuru ba RPA utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko iyi Radio yari isanzwe ifite ishami ryayo mu gihugu cya Canada no mu Bubiligi,akaba ari naho ibikorwa by’iyi Radio byakomereje,abakunzi bayo bakazakomeza kuyunviraku mbuga nkoranyambaga basanzwe bayunviraho.
Kambale Shamukiga