Perezida wa Tchad Marshall Idriss Déby Itno yapfuye azize ibikomere by’amasasu yarashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Ni mu gihe yari yitezwe ko ahurirwa na Perezida Kagame mu nama ya ICGLR.
Urupfu rwe rwatangarijwe kuri Televiziyo y’Igihugu nyuma y’amasaha make byemejwe ko yatorewe kuyobora iki gihugu muri manda ya gatandatu.
Perezida Itno yishwe yiyongera ku bandi bakuru b’ibihugu bagiye biha ipeti riruta ayandi ku isi(Marshall) ntibibahire nka Mobutu Seseseko wayoboraga Zaire na Idi Amini Dada wa Uganda.
Kuri Televiziyo ya leta umuvugizi w’ingabo General Azem Bermandoa Agouna yatangaje ko mu minsi ishize Maréchal Idriss Déby Itno yarasiwe ku rugamba n’inyeshyamba mu gace ka Kanem mu majyaruguru y’igihugu.
Déby Itno wari ufite imyaka 68, yari ku butegetsi kuva mu 1990.
Igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya guverinoma n’inteko ishingamategeko, no gushyirwaho kw’inzibacyuho.
Iyo nzibacyuho y’amezi 18 izayoborwa n’akanama ka gisirikare gakuriwe na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Idriss Déby Itno, usanzwe ari jenerali mu ngabo za Chad.