Umuyobozi w’ishyaka DALFA Umurinzi ,rimwe mu mashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi akorera mu Rwanda yavuze ko nubwo atavugarumwe n’ubutegetsi bwa FPR ariko ashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame afata nk’umugabo w’igitsure watumye u Rwanda rutaba nka Somalia.
Ibi Madame Victoire Ingabire Umuhoza yabitangarije mu Kiganiro yagiranye na Karasira Aimable cyatambutse ku muyoboro wa YouTube yise Ukuri Mbona kuwa 21 Mata 2021.
Madame Ingabire Victoire yakomeje avuga ko mu mwaka w’1994 abanyamahanga n’abanyarwanda babagayo nawe arimo batekerezaga ko iherezo ry’u Rwanda rigeze bakurikije uko babonaga abanyarwanda bicana bo ubwabo.
Madame Ingabire Kandi yakomeje avuga ko mubyo ashimira FPR na Perezida Kagame ari uko u Rwanda rutabaye nka Somalia ngo intambara ziruzahaze. Yagize ati” Abantu benshi ntibabyumva kimwe nanjye ,gusa njye nshimira FPR ko yatumye u Rwanda rutaba nka Somalia”
Mu bindi Ingabire Victoire avuga ko byakozwe neza na FPR Inkotanyi harimo kongera kubanisha abanyarwanda binyuze mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Yagize ati” Hari ibyo nshima FPR yakoze,kuba harubatswe imidugudu y’Ubwiyunge aho u Rwanda rwatuje abishe n’abiciwe mu midugudu imwe”
Kuri Victoire Ingabire avuga ko iki gikirwa FPR yakoze hakiyongeraho ibyo yafashijwe na Kiliziya Gatolika n’andi madini mu guhuza abishe n’abiciwe ari ibikorwa byiza byaganishije abanyarwanda ku bumwe n’ubwiyunge bariho magingo aya.
Ingabire Victoire yashoje ashimira Perezida Kagame kuba yarabashije kugarura amahoro mu Rwanda nyuma y’amahano ya Jenoside Yakorewe Abatutsi yagwiriye u Rwanda mu mwaka 1994. “Ndashima umugabo w’igitsure,ndashimira FPR ko yatumye u Rwanda rutaba Somalia”