Mu gihe abantu bizihiza “Umunsi w’Isi 2021”, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda riramagana abajugunya imyanda mu ruzi rwa Nyabugogo, ifatwa nk’isoko y’amazi meza ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage ba Kigali n’abandi baturage bakoresha amazi ava mu mugezi wa Nyabugogo.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi w’isi uyu mwaka ni “Kugarura Isi Yacu” ikaba yibanda ku miterere karemano hamwe n’ikoranabuhanga rishya rigaragara rishobora kugarura ibidukikije by’Isi.
Uyu munsi wizihizwa kuko isi ibangamiwe n’ibibazo bitandukanye birimo kwangiza ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.
Nubwo Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda rizwi cyane nk’ishyaka rya politiki, amahame yaryo harimo kurengera ibidukikije, ari naryo gaciro nyamukuru k’iri shyaka.
Mu butumwa bwasangijwe na Hon. Dr. Frank Habineza, washinze kandi akaba n’umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda.Yagize ati: “Ejo twasuye uruzi Nyabugogo, rutemba rujya mu ruzi Nyabarongo-isoko ya kure y’Uruzi rwa Nili. ”
Hon. Dr. Habineza yongeyeho ko abayoboke b’ishyaka bafatanyije n’abaturage baturiye izo nzuzi barimo gusuzuma urugero rw’umwanda waba ugaragara mu nzuzi .
Ati: “Imyanda myinshi yo mu rugo ijugunywa mu ruzi mu buryo butaziguye ugasanga igice kinini cy’inkengero zayo cyarahindutse ahantu hajugunywa imyanda.”
Kuri iyi ngingo, akaba yamaganye imyitwarire nk’iyi agira ati: “Ibi birababaje kandi twamaganye twivuye inyuma ibyo bikorwa.”
Yashimangiye ko inzego zose bireba cyane cyane Umujyi wa Kigali zigomba kongera ingufu mu kurinda uru ruzi n’ikibaya cya Nili mu Rwanda muri rusange.
Ati: “Ibi bizadufasha kugarura ibara ry’amazi yijimye ku ibara ryayo ry’umwimerere bityo tuzakora inshingano zacu mu kugarura Isi yacu.”
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ryashinzwe muri Kanama 2009 , aho mu nshingano nyamukuru rigenderaho harimo no kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.