Mu Burundi kuri uyu wa gatanu, Perezida Evariste Ndayishimiye yatanguje umwaka w’ishuri rya gisirikare ISCAM.
Mu ijambo yabagejejeho yahamagariye abasirikare bose kuba maso muri iyi minsi no kwitegura kurwanya umwanzi aho yaturuka hose
Ubwo butumwa bwagarutsweko kandi na Minisitiri w’ingabo Alain Tribert Mutabazi, asaba ingabo kurikanura zigakingira imbibi z’igihugu.
Ibi bije mu gihe hari amakuru yavugaga ko kuva kuwa kane w’iki cyumweru abasilikare benshi n’imbonerakure binjiye mu ishyamba rya Kibira,n’intwaro zikomeye aho bavugaga ko bagiye guhiga imitwe yitwaje intwaro iri muri iryo shyamba,isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri muri Komini Mabayi,ivuga ko yiboneye urujya n’uruza rw’ingabo z’uBurundi muri ibyo bice.
Ibyo kandi bikaba byaratangiye aho igisoda cy’uBurundi cyinjiye muri iryo shyamba kivuga ko kigiye guhiga abarwanyi ba CNRD/FLN bafite inkambi mu Kibira mu kugaruka izi ngabo z’uBurundi zikagwa muri mine,aho bivugwa ko abasilikare babiri bishwe n’iyo mitego
Abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano w’uBurundi basanga bizagorana ko uyumutwe wa FLN uburundi bwonyine,buwuvana mu Kibira dore ko abasilikare bakomeye mu ngabo za FDN bakorana ,ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro n’izi nyeshyamba ,ndetse niyo habaye ibitero baraziburira zikihisha.
Kambale Shamukiga