Icyiswe Opozisiyo gikorera hanze mu nzira zo guhuzagurika,kiutagira umurongo wa politiki,mu gihe uRwanda n’abarwo bakataje mu iterambere.
Benshi mu banyarwanda baba ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza iyo uRwanda iyo uRwanda rutajya mu maboko ya FPR,irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame,aho ruba rugeze?
Umwe mu batavuga rumwe ukomeye nta wundi ni Madame Ingabire Victoire,mu kiganiro aherutse kugirana na Karasira Aimable yareruye ashimagiza Perezida Kagame,avuga ko nta wundi uRwanda rwari rukwiye uretse wenyine kuko ari umubyeyi ufite igitsure,uyu mutegarugori kandi yavuze ko uRwanda,nanubu ruba rumeze nka Somaliya.

Si Ingabire Victoire ubibona wenyine,ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yitabiraga inama y’ihuriro ry’ibihugu ICGL muri Angola,benshi bakubiswe n’inkuba cyane abo Padiri Nahimana yirirwaga abeshya ko Umukuru w’igihugu cy’uRwanda atakiriho,badanga uyu mu Padiri bishingirazaga atari umuntu,watanga umusanzu n’umwe wo kubaka igihugu,usibye kurangaza rubanda gusa asebanya.
Uwo munsi Nahimana yabuze icyo avuga,kuko amafoto,amavidewo ndetse n’amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga,yerekana urwo rugendo ndetse na televiziyo y’igihugu ya Angola,ntiyahwemye kubyerekana,abagiye ku mbuga nkoranyambaga bose bagiye bandika bati:Padiri Nahimana ahuye n’uruva gusenya,abandi bati:uyu mupadiri akeneye abajyanama ku ndwara zo mu mutwe kuko ararwaye,abandi bati:ni umuhakanyi usibye,ibyo na Jenoside yakorewe abatutsi ntayemera…

Undi musesenguzi ntiyatinye kuvuga yagize ati:opozisiyo irwanya Leta y’uRwanda,niyo yakora imyaka 1000 ntiyakuraho FPR,mu myaka 30 Umuryango FPR,abari bawugize basangiraga akabisi n’agahiye ndetse buri wese yabonaga mugenzi we nk’umuvandimwe ni nayo mpamvu yafashe igihugu bitayigoye kandi umuco yakuranye ninawo yakomeje kugeza ubwo yubatse igihugu.

Uyu musesenguzi kandi avuga ko kuva aho ubutegetsi bwa FPR bugiriyeho havutse amashyaka ya politiki arenga 80 kandi yose yasenyukiye imbere yayo FPR ikomeza guhagarara bwuma,ni mu gihe abahoze mu ngabo zatsinzwe bageze muri Congo yitwaga Zayire bashyinze RDR,yabyaye ALIR,ibyara FDLR nayo ibyara RUD URUNANA na CNRD UBWIYUNGE,hazahao RNC na FPP n’ibindi byose biri mu marembera,dore ko nta munsi hatavukamo n’utundi dushyaka,uyu musesenguzi agira inama abari hanze ko udufaranga birirwa batagaguza muri ayo mashyaka n’imiryango ngo baratanga imisanzu badukoreshya mu bikorwa bibateza imbere ,umunyarwanda ati:uwishinga umugisha wundi annya ibuye!
Shamukiga Kambale