Umubyeyi witwa Mukamana Angelique utuye mu mujyi wa Kigali Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda, Akagali ka Munanira ya 2, Umudugudu wa Kokobe arashinja Kampani(company) yitwa New Life cooperative ishinzwe gukora isuku no gutera indabo mu mujyi wa Kigali, yakoreraga kuva mu mwaka wa 2014 kugeza mu mwaka wa 2020 kumwambura no kumukorera akarengane gakabije we n’abandi bakozi bakoranye muri iyi Kampani ya New Life Cooperative.
Iyi Kampani (Company) ivugwamo ibikorwa byo kurenganya abakozi ntibishyurwe amafaranga yabo ndetse nushatse kugaragariza kampani ikibazo afite cyo kudahembwa akabwirwa ko ntaho bamuzi ndetse rimwe na rimwe akanirukanwa nabi hakoreshejwe ingufu.
Si ako karengane gusa kari muri iyi kampani ya New life cooperative kuko hari n’abakozi bafite akarengane gakabije aho nka Mukamana Angelique twavuganye avugako ko yakoze impanuka y’imodoka imugonze asunitswe na shefu (Chef) we ubwo bari mu Kazi hafi y’IPOSITA bikamuviramo ubumuga kuko kuri ubu agendera ku mbago, nyamara akaba amaze amezi agera ku munani (8) adahembwa kandi New Life cooperative igaragaza ko imutangira ubwizigame muri RSSB bwa buri kwezi.
Kuva yakora iyo mpanuka kugeza ubu nyamara we akavuga ko nubwo atangirwa ubwo bwisungane yabuze uburyo yivuzamo kuko nta bushobozi afite kandi n’ayo mafaranga agaragara ko akurwa ku mushahara we nk ‘umukozi ukiri mu kazi we atazi uburyo atangwamo kandi muri ayo mezi yose baranze kumuhemba bakavuga ko bamwirukanye akaba yibaza uburyo umuntu yirukanwa nyamara agakomeza gutangirwa ubwizigame bwa RSSB.
Uwo mukozi ubwo yaganaga ikigo gishyinzwe ubwishingizi mu Rwanda cya RSSB bamubwiye ko agomba kwivuza kuko bigaragara ko akiri mu kazi ka New life cooperative nkuko bigaragazwa n’inyandiko yahawe na RSSB Ikinyamakuru Rwandatribune gifitiye kopi, nyamara yajya aho iyo kampani ikorera Umugore witwa Mukampfizi Anonciata uhagarariye kampani y’umugabo we witwa Mvuyekure Francois akamubwira ko bamwirukanye mu kazi kabo kuko basanze ari ku muhanda asabiriza yambaye umwambaro uranga abakozi ba New Life cooperative.
Mu ijwi ryuzuye agahinda n’ikiniga uyu mubyeyi witwa Mukamana Angelique avuga ko batamumenyesheje ko bamwirukanye kuko yari arembye ari mu bitaro nyuma yo gukora impanuka ari mu kazi.
Ati ” Nababajwe n’uburyo nagiye Kuri New Life Cooperative kubaza ikibazo cyanjye maze nahagera Mukampfizi Anonciata akabwira abashinzwe umutekano ngo nibansohore bante hanze maze nabo bakanjugunya nk’imbwa kandi mfite ubumuga ,ngendera ku mbago bakambwira ngo nzajye kubarega aho nshaka ngo bafite aba Avoka babo tuzaburana nabo. ”
Mu gushaka kumenya byinshi Kuri iki kibazo twagerageje kuvugisha umuyobozi wa New Life Cooperative Bwana Mvuyekure Francois Kuri Telephone igendanwa yanga kugira icyo adutangariza tumusabye ko twahura tukagirana ikiganiro akajya atubwira ngo tuzabonana ejo…ejo…ejo….. Kugeza nubwo twateguraga iyi nkuru ntabwo yitwitabaga.
Kuri ubu Mukamana Angelique afite ubumuga akaba amerewe nabi we n’abana be bagera kuri 6 aratabaza kuko avugako inzara imumereye nabi abana be bakaba bagiye kumurwarana bwaki kandi afite abo yakoreye banze kumwishyura.
Arasaba kurenganurwa n’Inzego zibishinzwe kuko amaze imyaka igera kuri 6 akorera New Life Cooperative bityo akaba asaba guhabwa imperekeza n’ibindi bigenerwa umukozi ndetse n’Icyemezo cy’umukoresha wa nyuma.
Ibindi Kuri iyi nkuru tuzakomeza kubikurikirana
Norbert Nyuzahayo