Abanyamulenge bakomeje kwicwa bakanatwikirwa n’aba Mai Mai bo bwoko bw’Abafurero,Abanyindu n’andi moko babasaba gusubira iwabo mu Rwanda.
Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’amajyepfo mu burasirazuba bwa Kongo mu turere twa Fizi, Mwenga na Uvira, aravuga ko Abanyamulenge babarirwa mu bihumbi bakomeje guhunga.
Abo baturage bahunze ibitero bavuga ko byagabwe n’imitwe y’aba Mai Mai hamwe na Red-Tabara, inyeshyamba zigizwe n’Abarundi.
Ibyo bitero ngo byagabwe mu mpera z’icyumweru gishize, bituma abo bantu bahungira mu duce twa Remera, Bwegera, Rubarika no Kumutarure.
Bavuga ko bamwe bishwe, abandi barasahurwa ndetse n’amazu yabo aratwikwa,ababatera babashinja ko ari abanyarwanda bagomba gusubira iwabo,aho bavuka nabo bati;iwacu ni i Mulenge.
Bamwe muri bo bahungiye muri teritwari ya Plaine Rusizi iyoborwa n’umwami w’Abarundi.
Mu kiganiro Ndabagoye Kinyoni Richard Umwami w’abarundi yagiranye na BBC,yavuze ko Abanyamulenge bakomeje guhunga ku bwinshi,aho bagabwaho ibitero n’abo mu bwoko bw’Abanyindu,Abafurero n’andi moko .Uyu Mwami yakomeje atabariza Abanyamulenge kandi asaba abaturage kubakira nk’abavandimwe. Kinyoni kandi yavuze ko abatoteza Abanyamulenge babashinja kuba ari Abanyarwanda
Ikibazo cy’umutekano muke kije gihinyuza Col.Makanika wakomeje gutangaza ko Abanyamulenge batekanye kuva aho we na mugenzi we Col.Sematama bafatiye icyemezo cyo kuva mu ngabo za FARDC bakajya kurwanira ubwoko bwabo. Aho wakwibaza uti: Ese kuki ibi biri kuba?,Ese ingabo za Col.Makanika zirihe?Ingabo za FARDC zishinzwe ubusugire bw’igihugu zirigukora iki?
Mwizerwa All
Kubera guhubuka kwabo ba ofisiye biyita abanyamulenge, yahemukiye abo yita ko tagiye kurwanirira. Ubwo se yumva FARDC yafatanya n’uwayigometseho?
Ntibishoboka. I
Mubanze mukemure iby’Iwanyu muri Bannyahe mureke iby’Imulenge plz .