Pasiteri Bisaka wiyitaga Imana akaba yari uherutse gushyingurwa azize COVID-19, yatunguranye cyane yiyereka abakirisitu be
Pasiteri Bisaka Owobusobozi wakunze kwiyita ’Imana’ yongeye kwiyereka abayoboke b’idini rye nyuma y’igihe gito, ashyinguwe ubwo yicwaga na COVID-19 mu bitaro bya Aga Khan i Nairobi muri Kenya.
Owbusobozi ngo yigaragaje ku wa 25 Mata, ahitwa Burora Bukwenda, i Buyaga mu Karere ka Kagadi.
Ni mu gihe hari hasize iminsi habaye imihango yo gushyingura uyu mUshumba mukuru , washinze itorero ryitwa Unity of Faith, ikinyamakuru Blizz cyo muri Uganda kivuga ko abo mu itorero rye bavuga ko aherutse kubasura, aho bari barimo gusenga.
Abakirisitu bavuga ko batunguwe no kongera kubona Bisaka ndetse ngo n’abo ku biro bikuru by’iri torero ahitwa Kapyemi, baje gusura aho hantu Bisaka yongeye kubonekera.
Pasiteri Bisaka yavukiye mu Karere ka Kibale kuwa 11 kamena 1930,Papa we yitwaga Peter Byombi, yari umukatejisiti kuri Paruwasi ya Bujuni mu gihe cy’imyaka 50.
Bisaka yahoze mu idini Gatulika kugeza muri za 1980, ubwo yashingaga irye torero.
Iri torero yashinze riba mu bihugu nka Uganda, Rwanda, Congo-Kisnasa na Sudani y’Epfo.
Musenge cyane