Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu nama ya komite nyobozi yaguye y’umuryango FPR-Inkotanyi, yateraniye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro cy’uyu muryango.
Iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango barenga 650 bahagarariye inzego zitandukanye, aho baganiriye ku ngingo zirimo isuzuma ry’ibimaze gukorwa mu ishyirwa mu bikorwa ibikubiye muri gahunda y’uyu muryango y’umwaka w’2017-2024; ndetse n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko hatabayeho iyo myitwarire myiza, FPR itagera ku ntego yihaye kandi ibyo nta nyungu byagirira abaturage.
Yabwiye abari muri iyi nama ko intego ya FPR-Inkotanyi ari ugukora ku nyungu za buri munyarwanda wese aho ari hose.
Umukuru w’igihugu yibukije ko iyi nama ariyo ya mbere ibayeho muri uyu mwaka wa 2021, ikaba inahuriranye n’urugamba rukomeje rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Yababajije impamvu ikibazo cyakabaye gikemurwa mu kwezi kumwe, kigombera gufata umwaka wose.
Yagize ati “Uko utinza ikibazo ni nako ibyo uhomba biba byinshi, ndetse hari n’ubuzima bushobora kuhagendera muri uko gutinza ikibazo.”
Perezida Kagame avuga ko abantu bagakwiye kuvana isomo no kuri iki cyorezo cya COVID 19 cyaje gitunguranye.
Umukuru w’igihugu yibukije ko nubwo ubushobozi bw’igihugu ari buke, ibisubizo mu guhangana na COVID-19 bugenda buboneka kandi mu buryo
Nukuri Perezida urakora ukanatanga Inama ariko nyinshi burya bazisiga mu cyumba cy’Inama . Wambwira ute ko muhora muvuga ngo abantu bakorere mu nyungu z’igihugu ariko wareba ibikorwa ugasanga bareba inyungu zabo ndetse n’itonesha ryaragarutse . Urugero ni nka restructuring zateguwe aho bamwe baboneyeho umwanya muri iki gihe cya Covid bagahagarika abakozi bihuse ndetse bikanakorwa mu makosa menshi ingero ni nyinshi muzarebe maho byakozwe nka RAB,MIGEPROF n’ibigo biyishamikiyeho ariko cyane cyane CNF .Aha twasabaga inzego za Presidence kwikurikiranira ibibazo biri mu ihagarikwa ry’abakozi muzasanga inyigisho zitangwa zihera mu gukoma amashyi kwabo barangiza bgo Bazarwubaka kandi batobera MUZEHE. Gusa ikizwi ni kimwe umunsi yabimenye n’ababahishira bizabagaruka